DRC: Bidateye ‘Kabiri’ M23 Yarasanye Na FARDC

Mu masaha ashyira igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zongeye kurasana n’abarwanyi ba M23. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa 07, Werurwe, 2023, abarwanyi ba M23 bari batangaje ko bahagaritse imirwano nk’uko babyemeye mu minsi mike ishize.

Buri ruhande mu zihanganye rurashinja urundi kuba ari rwo rwatangije iyo mirwano.

Radio Okapi yanditse ko imirwano yabereye muri teritwari ya Masisi, mu bilometero 10 uvuye mu Burengerazuba bwa Sake mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ahandi havuzwe iyo mirwano ni ahitwa Mabenga-Rwindi k’umusozi uri muri Rutshuru.

- Advertisement -

Guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu ngo nibwo bisa n’aho imirwano yongeye gukara mu gace ka Ngingwe mu Majyepfo ya Karuba ahari gurupema ya Mupfuni Shanga.

Umuvugizi wa gisirikare mu ntara ya Kivu ya Ruguru, Lt.Col Njike Kaiko Guillaume yavuze ko M23 yabeshye amahanga ko yashyize intwaro hasi.

Avuga bigaragazwa n’uko  yahise itera ibirindiro bya gisirikare biri ahitwa Karuba, Kibirizi-Rwindi.

Major Willy Ngoma uvugira M23, ahakana ibyo gutera ibirindiro by’ingabo za Leta, ahubwo agashinja FARDC kubagabaho ibitero.

Ati “Twebwe nta kindi dukora kitari kwivuna umwanzi gusa”.

M23 yari iherutse gutangaza ko izakoresha imbaraga zose kugira ngo ikibazo kibonerwe umuti mu nzira y’amahoro, ndetse no kugira ngo uburasirazuba bwa Congo bubone amahoro kimwe n’akarere k’ibiyaga bigari muri rusange.

Ku rundi ruhande ariko, yavuze ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu gihe yagabwaho igitero n’ingabo za Leta n’imitwe ya FDLR, Nyatura, APCLS, PARECO, NDC-R, MAI-MAI n’abacanshuro.

Perezida Felix Tshisekedi  nawe yongeye kwita M23 umutwe w’iterabwoba, anashinja u Rwanda kuwunyuramo rugatera Congo.

Yavuze ko ibitero bya M23 bigira ingaruka ku bagore, ndetse asaba ko bafata umwanya wo kuzirikana abo bagore bose bagizweho ingaruka n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Byari mu buryo bwo gufasha abaturage kuzirikana umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version