Rwanda: Abikorera Biyemeje Gukorana N’Ubuyobozi Bw’Umuhora Wo Hagati

Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Muryango w’ibihugu bigize Umuhora wo hagati witwa Flory Okandju yasinyanye amasezerano n’ubuyobozi bw’Ihuriro ry’abikorera bo mu Rwanda.

Ni amasezerano arebana n’ubufatanye mu kubaka ibikorwa remezo ubuyobozi bw’uriya muhora bwiyemeje kuzafatanya n’u Rwanda.

Okandju yari aherutse kuganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Patricie Uwase amubwira imwe mu mishinga urwego ayoboye rushaka kuzafasha u Rwanda kubaka.

Okanjo yari aherutse kuganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Patricie Uwase

Umwe muri yo ni uwo kuzatunganya uruzi rw’Akagera kugira ngo ruzafashe mu kwambutsa abantu n’ibintu biva cyangwa biza mu Rwanda biciye ku cyambu cya Dar es Saalam.

Kuri uyu wa Gatatu kandi hari andi masezerano ubuyobozi bw’uriya muhora bwagiranye n’u Rwanda arebana n’imikoranire hagati yarwo n’ikigo kitwa Trade Mark Africa kiyoborwa n’uwitwa Aimé Nzayihera.

Uruzi Rw’Akagera ‘Rugiye’ Kubyazwa Umusaruro Mu Bundi Buryo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version