Rwanda: Ikoranabuhanga Rifasha Umugore Kugera Ku Ntego Ze

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, mu Karere ka Nyagatare habereye umuhango wo kuwizihiza ku rwego rw’u Rwanda. Abanyarwandakazi bavuga ko ikoranabuhanga mu itumanaho ryabafashije kugera kuri byinshi bifuza.

Bamwe barikoresha mu bucuruzi buto n’ubucuriritse, abandi bakarikoresha mu gutumiza no kohererezanya ibicuruzwa hakubiyemo no kubyishyura.

Ingabire ucuruza imbuto mu Bushinwa yabwiye Taarifa ko ikoranabuhanga ryamufashije gushakisha amakuru y’ahari isoko, aganira n’abandi bacuruzi ku biciro bitabaye ngombwa ko ajyayo.

Ati: “ Guverinoma y’u Rwanda yagize neza ubwo yafashakaga abaturage bayo kubona murandasi ndetse na telefoni, byose bikaba biri kudufasha nk’abagore gucuruza binyuze mu guhanahana amakuru.”

- Advertisement -

Mu Karere ka Nyagatare ahabereye uriya muhango, abagore bahamurikiye byinshi bakora haba mu bucuruzi, ubugeni n’ubukorikori.

Guverinoma y’u Rwanda ishimirwa ko yashyizeho amashuri y’ubumenyi ngiro akaba kimwe mu bifasha abakobwa n’abagore kugira ubumenyi buzafasha kwiteza imbere.

Mu bice bitandukanye by’u Rwanda hari amashuri yigisha ikoranabuhanga  kandi yigwamo abanyeshuri b’ibitsina byombi.

Ingero ni ikigo kigisha gukora imashini zizi ubwenge, hakaba n’irindi rya ETP Nyarurema ryamurikiwemo ibyuma bita Robo (Robot) bitandukanye.

Ministiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula wari umushyitsi mukuru muri uriya muhango yavuze ko abagore bakoresha telefoni zikoresha ikoranabuhanga mu Rwanda bangana na 38%.

Ingabire Paula avuga ko uyu mibare ari muto, ariko ko bazakomeza gukora ibishoboka ngo wiyongere.

U Rwanda rushimirwa uruhare rugira mu kuzamura imibereho y’abagore n’abakobwa by’umwihariko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version