DRC: Guverinoma Yaburiye Abari Bwigaragambye Ko Baza Kukabona

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yaburiye abateguye imyigaragambyo yo kuri uyu wa Gatatu taliki 27, Ukuboza, 2023 ko bitari bubahire. Visi Perezida wa DRC akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Peter Kazadi niwe watanze uyu muburo.

Yaburiraga abatavuga rumwe na Leta baherutse gutangaza ko abayoboke babo bari bwigaragambirize hirya no hino ariko cyane cyane i Kinshasa basaba ko ibyavuye mu matora akomotanyije ay’Umukuru w’igihugu, Abadepite ndetse n’Abajyanama ba za Porovense byaseswa, agasubirwamo.

Peter Kazadi

Abo batavuga rumwe na Leta nabo bari biyamamarije kuyobora DRC.

Abo ni Théodore Ngoy, Jean-Claude Baende, Nkema Liloo, Martin Fayulu na Denis Mukwege.

- Advertisement -

Aba bagabo bavuze ko batari bukangwe n’ibyavuzwe na Bwana Kazadi ahubwo basaba abayoboke babo kwitegura kuza kuvuga akabari ku mutima binyuze muri iyo myigaragambyo.

Peter Kazadi we yababwiye ibyo bateganya gukora bitari bubahire, ko ibyiza ari uko bagana ubutabera bakarega aho guhungabanya igihugu.

Yasabye Polisi n’ingabo guhaguruka bagakumira iyo myigaragambyo.

Kuri Radio Okapi banditse ko Kazadi yemeza adashidikanya ko ibyo kwigaragambya bigamije guhungabanya igihugu kandi ko Guverinoma itari bubyihanganire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version