RDF Yasubije Tshisekedi Ku Byo Avuga Byo Gutera u Rwanda

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga aherutse kubwira itangazamakuru ko ingabo z’u Rwanda zihora ziteguye intambara. Yasubizaga ku bimaze iminsi bivuzwe na Perezida wa DRC Felix Tshisekedi by’uko indege z’igihugu cye zizarasa i Kigali.

Perezida Felix Tshisekedi aherutse kuvuga ko ingabo ze zifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali zibereye i Goma.

Ku wa 18, Ukuboza, 2023 nibwo Perezida Tshisekedi yabitangaje.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga aherutse kubwira Sanny Ntayombya wa The New Times ko ingabo z’u Rwanda zihora ziteguye kurinda igihugu mu gihe cyaterwa.

- Advertisement -

Rwivanga yagize ati: “ Ndasubirisha ikibazo cya politiki igisubizo cya gisirikare. Turiteguye kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.”

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Ronald Rwivanga

Kuva imirwano yaduka hagati ya FARDC n’umutwe wa M23, u Rwanda rwongereye abasirikare hafi y’umupaka kugira ngo bakaze umutekano w’abahatuye bashobora guterwa ubwoba n’urusaku rw’amasasu rwumvikana muri RD Congo.

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda nawe aherutse  kuvuga ko iby’uko DRC izatera u Rwanda ari amagambo Perezida w’iki gihugu avuga ariko nta makuru arambuye abifiteho.

Avuga ko nta makuru aba afite iyo akangisha intambara Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version