DRC: Havutse Umutwe W’Inyeshyamba Bita Zaïre

Umwe mu miryango ya sosiyete sivile muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ukorera muri Ituri watangaje ko  hadutse inyeshyamba ziyise Zaïre. Abazigize bashinjwa kuba inyuma y’urupfu rw’abantu 64 bishwe mu mezi make ashize ndetse no gukorana na M23.

Abenshi mu bo uriya mutwe ‘mushya’ uvugwaho ko wishe, bari abaturage b’i Walendu Watsi  na Tatsi muri Ituri.

Umuyobozi wa muryango wa Sosiyete sivile witwa l’Association LORI, uwo akaba ari  Célestin Tawara, yasabye Guverinoma ya Kinshasa gutangatanga uyu mutwe hakiri kare kugira ngo udakomeza kugwiza amaboko ugakora ishyano.

Uriya mutwe uravugwaho gukorera muri ITURI

Ni umutwe w’inyeshyamba utari mu yindi iherutse kwitabira ibiganiro byahuje ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo biherutse kubera i Nairobi biyobowe na Uhuru Kenyatta.

- Advertisement -

Ni umutwe uvugwaho gukorana na M23

Tawara uyobora  Association LORI avuga ko amakuru ari muri kariya gace yemeza ko Umutwe Zaïre ukorana na M23.

Ati: “ Umutwe wa gisirikare witwa  Zaïre ufite andi mashami kandi urasabwa kwegera Guverinoma bakaganira ugakurikiza ibikubiye mu masezerani y’amahoro ya Nairobi. Hejuru ya  byose ariko, ugomba kureka gukomeza gukorana na M23.”

Uyu mutwe ushinjwa kandi kugaba ibitero ku wundi mutwe witwa CODECO kandi we wemeye gukurikiza ibikubiye mu masezerano ya Nairobi.

Ubuyobozi bw’ingabo za DRC buri muri kariya gace bwamaganye imitwe yose ya kinyeshyamba ishaka gusubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro muri kiriya gihugu.

Umuvugizi w’ingabo za DRC zikorera muri kiriya gice witwa Lieutenant Jules Ngongo yavuze ko abarwanyi batazemera gushyira intwaro hasi ngo batange amahoro, bazagabwaho ibitero n’ingabo z’igihugu bakabiryozwa.7

Hagati aho ntacyo Umutwe Zaïre uratangaza kuri ibi ndetse na M23 ivugwaho gukorana nawo ntacyo irabivugaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version