Abarusiya Bakomeye Bari Gupfa Mu Buryo Bw’Amayobera

Mu Buhinde haravugwa urupfu rw’Abarusiya batatu bapfuye mu buryo kugeza ubu bukiri amayobera. Uherutse gupfa ni Umurusiya wari enjeniyeri( engineer) basanze yapfiriye muri Hoteli yari acumbitsemo.

Uyu yitwaga Sergey Milyakov akaba yari afite imyaka  51 y’amavuko.

Hoteli yapfiriye mo iri ahitwa Odisha hafi y’icyambu cya Paradip Port.

Mu Byumweru bike bishize, hari indi mirambo ibiri y’Abarusiya babonye( mu bihe bitandukanye) muri Hoteli zo mu Buhinde.

- Advertisement -

Abo ni umukire wahoze mu Nteko ishinga amategeko y’u Burusiya ( bayita DUMA) witwa Pavel Antov n’inshuti ye yitwa  Vladimir Bydanov.

Pavel Antov yahanutse hejuru y’inzu ahantu yari acumbitse muri Hoteli agwa hasi arapfa.

Hari abavuga ko bitabaye guhanuka ahubwo bishoboka ko hari uwamusunitse akagwa.

Vladimir Bydanov we bivugwa ko yishwe n’umutima ariko nta bisubizo byo kwa muganga birabyemeza mu buryo budasubirwaho.

Icyakora Polisi yo mu Buhinde iri guperereza iby’urupfu rwa bariya Barusiya.

Iri gusuzuma amashusho yafashwe na cameras z’umutekano ndetse ikabaza n’abantu bose babonye cyangwa bashobora kuba barabonanye na bariya bagabo mu bihe byabanjirije urupfu rwabo.

Hagati aho hari amakuru avuga ko abo bantu bari bamaze iminsi banenga intambara Putin yatangije muri Ukraine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version