DRC: Ibiro Byinshi By’Aho Abazatora Biyandikishiriza Ntibikora

Komisiyo yigenga y’amatora muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo irashinjwa ko itarageza henshi ibikoresho byo gufasha abaturage kwiyandikisha kuri lisiti y’itora.

Sosiyete sivile niyo ibitangaza.

Babikoze mu rwego rwo kureba uko abaturage biyandikisha kuri lisiti y’itora.

Hashize iminsi itanu hatangiye igikorwa cyo kwandika kuri lisiti abujuje ibisabwa ngo bandikwe bazitabire amatora y’Umukuru w’igihugu n’ay’abandi bashaka kuzajya mu Nteko ishinga amategeko.

- Kwmamaza -

Sosiyete sivile ya DRC ireba uko amatora agenda yitwa Le Cadre de concertation de la société civile pour l’Observation des élections (CDCE) ivuga ko nta kintu kigaragara cyerekena ko abantu bari kwitabira kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, ikibabaje kurushaho kikaba ari uko hari n’abajya kwiyandikisha bagasanga nta mpapuro zabigenewe zo kwandikwa ho umwirondoro wabo zihari.

Muri raporo y’agateganyo batangaje, bavuze ko ubuyobozi bwa Komisiyo y’igihugu y’amatora bwagombye kongera ibikoresho byifashishwa mu kwandika abaturage birimo mudasobwa, amashanyarazi na murandasi yo korohereza abakozi kohererezanya amakuru mu ikoranabuhanga.

Radio Okapi yanditse ko Jeef Pambi usanzwe uvugira Sosiyete sivile yo muri kiriya gihugu avuga ko hakiri urujijo mu baturage bibaza aho bazakura ibiro byo kwiyandikishirizamo ndetse n’uko hari aho bagera bagasanga nta bikoresho nyabyo bihari.

Mu Biro basuye bagasanga nta bikoresho bihagize cyangwa se biboneye bihari byose hamwe ni 64.

Muri byo ibigera kuri 44 ni ibyo mu Murwa mukuru wa Kinshasa.

Ibindi 10 ni iby’ahitwa Mbanza-Ngungu muri  Kongo-Central ibindi icumi bikaba iby’ahitwa Kikwit (Kwilu).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version