Uhagarariye DRC Mu Bufaransa Yasabwe Gutaha

Amb Isabel Tshombe uhagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo  mu Bufaransa yahamagajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cye kugira ngo agire ibyo asobanura.

Arashinjwa kurigisa Miliyoni € 2.5 ariko hari n’amakuru avuga ko yatwaye menshi kurusha avugwa kugeza ubu n’ubwo iperereza rigikomeje.

Jeune Afrique ivuga ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demukarasi Christophe Lutundula ari we wohereje ibaruwa muri Ambasade y’igihugu cye mu Bufaransa ategeka ko Tshombe ataha bitarenze taliki 15, Mutarama, 2023.

Uyu mugore yatangiye guhagararira igihugu cye mu Bufaransa muri Mutarama, 2022.

- Kwmamaza -

Agomba gutaha i Kinshasa agasobanura iby’isesagura ry’umutungo w’igihugu akekwaho.

Ibaruwa imusobanurira impamvu atumijwe, ifite paji ebyiri ikaba yaramugezeho taliki 27. Ukuboza, 2022.

Nagera i Kinshasa azitaba Komisiyo ya disipuline imubaze icyatumye ashora amaboko mu kigega cya Leta.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version