Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Igihembo Cya $5000 Kizahabwa Uzatanga Amakuru Ku Rupfu Rw’Umunyamakuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC: Igihembo Cya $5000 Kizahabwa Uzatanga Amakuru Ku Rupfu Rw’Umunyamakuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2025 10:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Hemejwe iki gihembo ku muntu uzatanga amakuru ku iyicwa ry'uriya munyamakuru( Ifoto@ Medium)
SHARE

Ubuyobozi bw’Intara ya Haut- Katanga bwatangaje ko hashyizweho igihembo cya $ 5000 ku muntu cyangwa abantu bazatanga amakuru yatuma abishe batemaguye umunyamakuru Patrick Adonis Numbi Banza bamenyekana. Uyu mugabo yishwe tariki 07, Mutarama, 2025.

Adonis yari umunyamakuru wakoreraga i Lubumbashi muri Haut-Katanga yishwe atemaguwe n’abantu bataramenyekana.

Yari akunzwe na benshi ku buryo urupfu rwe rwatumye Guverineri w’iyo Ntara witwa Jacques Kyabula asaba Polisi ku rwego rw’Intara no ku rw’igihugu guhaguruka igakorana n’abandi kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rwe.

Byageze n’aho hemezwa ko uzatanga amakuru afatika ku bagize uruhare mu rupfu rwe azahembwa $5000.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abamwishe bamuteze atashye avuye mu kazi, batangira kumutema kugeza apfuye.

Itangazo ry’umuyobozi w’Intara ya Haut Katanga ryasohotse risaba abaturage gukorana na Polisi bagaharanira ko abagize uruhare mu iyicwa rya Numbi Banza bamenyekana bakagezwa mu butabera.

Ubuyobozi bwabwiye Radio Okapi ko baganiriye n’abandi banyamakuru, babafata mu mugongo kandi babasezeranya ko umuhati wo gushakisha abagize uruhare mu buriya bwicanyi ugikomeje.

Guverineri Jacques Kyabula ashima uruhare abaturage bagize mu gufasha iperereza ngo hamenyekane abishe uriya munyamwuga, ariko akabasaba gukomeza kwicungira umutekano no kwirinda ko Lubumbashi ihinduka ihuriro ry’abagizi ba nabi.

Intambara imaze igihe kirekire muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri mu mpamvu zishyira mu kaga ubuzima bw’abanyamakuru.

- Advertisement -

Umunyamakuru witwa Yoshua Kambere Machozi yishwe Tariki 06, Ugushyingo, 2024 yicirwa mu bilometero 180 uvuye i Goma nk’uko Reporters without Boarders yabyanditse, akaba yakoreraga radio y’abaturage yitwa Mpety.

Bidatinze mugenzi we wakoreraga Radio Maria Goma witwa Edmond Bahati Monja yishwe arashwe, mu ijoro ryo kuwa Tariki 27 rishyira 28, Ugushyingo, 2024.

Urupfu rwe rwateje imyigaragambyo muri Goma, sosiyete sivile isaba ko abantu bagize uruhare mu rupfu rwe bakurikiranwa.

Ibyo byabaye kuri abo banyamakuru byaje bikurikiye ifungwa rya mugenzi wabo Stansilas Bujakera ukorera Jeune Afrique wari ukurikiranyweho ibyo Polisi yavugaga ko yari azi ku rupfu rwa Depite Chérubin Okende nawe wishwe arashwe.

Amahirwe ya Bujakera ni uko yaje kurekurwa, ubu ari mu kazi.

TAGGED:AbanyamakuruBujakeraCongoIntambaraKatangaKumutema
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yaganiriye Na Tinubu Ku Mubano W’Igihugu Cye N’u Rwanda
Next Article Umusaruro W’Ibigori Mu Rwanda Mu Mwaka Wa 2024 Urashimishije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?