Ubuyobozi bw’Intara ya Haut- Katanga bwatangaje ko hashyizweho igihembo cya $ 5000 ku muntu cyangwa abantu bazatanga amakuru yatuma abishe batemaguye umunyamakuru Patrick Adonis Numbi Banza bamenyekana. Uyu mugabo yishwe tariki 07, Mutarama, 2025.
Adonis yari umunyamakuru wakoreraga i Lubumbashi muri Haut-Katanga yishwe atemaguwe n’abantu bataramenyekana.
Yari akunzwe na benshi ku buryo urupfu rwe rwatumye Guverineri w’iyo Ntara witwa Jacques Kyabula asaba Polisi ku rwego rw’Intara no ku rw’igihugu guhaguruka igakorana n’abandi kugira ngo hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rwe.
Byageze n’aho hemezwa ko uzatanga amakuru afatika ku bagize uruhare mu rupfu rwe azahembwa $5000.
Abamwishe bamuteze atashye avuye mu kazi, batangira kumutema kugeza apfuye.
Itangazo ry’umuyobozi w’Intara ya Haut Katanga ryasohotse risaba abaturage gukorana na Polisi bagaharanira ko abagize uruhare mu iyicwa rya Numbi Banza bamenyekana bakagezwa mu butabera.
Ubuyobozi bwabwiye Radio Okapi ko baganiriye n’abandi banyamakuru, babafata mu mugongo kandi babasezeranya ko umuhati wo gushakisha abagize uruhare mu buriya bwicanyi ugikomeje.
Guverineri Jacques Kyabula ashima uruhare abaturage bagize mu gufasha iperereza ngo hamenyekane abishe uriya munyamwuga, ariko akabasaba gukomeza kwicungira umutekano no kwirinda ko Lubumbashi ihinduka ihuriro ry’abagizi ba nabi.
Intambara imaze igihe kirekire muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo iri mu mpamvu zishyira mu kaga ubuzima bw’abanyamakuru.
Umunyamakuru witwa Yoshua Kambere Machozi yishwe Tariki 06, Ugushyingo, 2024 yicirwa mu bilometero 180 uvuye i Goma nk’uko Reporters without Boarders yabyanditse, akaba yakoreraga radio y’abaturage yitwa Mpety.
Bidatinze mugenzi we wakoreraga Radio Maria Goma witwa Edmond Bahati Monja yishwe arashwe, mu ijoro ryo kuwa Tariki 27 rishyira 28, Ugushyingo, 2024.
Urupfu rwe rwateje imyigaragambyo muri Goma, sosiyete sivile isaba ko abantu bagize uruhare mu rupfu rwe bakurikiranwa.
Ibyo byabaye kuri abo banyamakuru byaje bikurikiye ifungwa rya mugenzi wabo Stansilas Bujakera ukorera Jeune Afrique wari ukurikiranyweho ibyo Polisi yavugaga ko yari azi ku rupfu rwa Depite Chérubin Okende nawe wishwe arashwe.
Amahirwe ya Bujakera ni uko yaje kurekurwa, ubu ari mu kazi.