DRC: Imodoka Ya UN Yahawe Inkongi

Abigaragambya i Kinshasa batwitse imodoka ya UN kandi babwira abakozi b’uyu muryango mabi, bagaragaza ko batabishimiye.

Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa UN muri Congo Kinshasa, akaba anakuriye ingabo z’uwo muryango zigamije kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, MONUSCO, Bintou Keita, yamaganye ibyo bikorwa bigamije guhungabanya abakozi ba UN.

Bintou Keita yasabye inzego z’ubutabera muri Congo gukora iperereza, ababikoze bakabihanirwa.

Ku wa Gatandatu tariki 10, Gashyantare, 2024 byari bibi cyane i Kinshasa ku bakozi ba UN, n’abakorera ibigo by’Abanyaburayi, na za Ambasade z’ibyo bihugu nk’iya America, Ubufaransa n’Ubwongereza.

- Advertisement -

Imodoka za UN zatwitswe, abigaragambya banasahura ibigo by’Abanyaburayi.

Madamu Bintou Keita avuga ko ibitero ku bakozi ba UN cyangwa ibigambiriye abo mu miryango yabo bitemewe.

Yavuze ko biriya bitero bibangamira ibikorwa bya MONUSCO bigamije gufatanya n’ingabo za Congo kugarura amahoro n’umutekano.

UN ivuga ko yamagana ibikorwa bigamije kuyangisha rubanda bitewe n’amakuru atari yo ahabwa abaturage.

Kubera biriya bikorwa, Leta ya Congo Kinshasa yahise ikoresha inama y’umutekano, abayitabiriye barabyamagana.

Leta yiyemeje gukaza umutekano kuri za Ambasade no ku bikorwa bya MONUSCO nk’uko byatangajwe na Visi Minisitiri w’Intebe akaba Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Peter Kazadi.

Kazadi yavuze ko ibikorwa bibi ku bahagarariye imiryango mpuzamahanga cyangwa ibihugu byabo bitemewe.

Nyuma y’iyi nama, Kazadi yibukije abaturage aho umwanzi wabo ari, ko aba mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ati “Umwanzi ari mu Burasirazuba bw’igihugu, urugamba ruri mu Burasirazuba, tugomba gushyira hamwe imbaraga tukarwanya umwanzi turi hamwe, kandi twizeye ko tuzamusubiza aho yaturutse.”

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version