Ibiciro Ku Masoko Y’u Rwanda Byagabanutseho 5%-Ibarurishamibare

Abahanga bavuga ko ibintu bizagenda neza mu myaka iri imbere

Iby’uko ibiciro byagabanutse ku isoko ku ijanisha rya 5% byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gikora ibarurishamibare, NISR.

Mu Ukuboza, 2023 byari byagabanutse ku gipimo cya 6.4 %.

Ibiciro ku isoko bigenwa n’uruhurirane ry’ibintu byinshi birimo umusaruro w’ubuhinzi, uko ibiciro bya essence na mazout bihagaze ku isoko mpuzamahanga n’uko abantu batekanye muri rusange.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare kibara uko ibiciro bihagaze gishingiye ku mibare kiba cyakusanyije hirya no hino mu gihugu mu masoko ari ahantu 12, bikaba ibiciro byafashwe ku bicuruzwa by’amoko 1,622.

- Kwmamaza -

Ibiciro by’ibiribwa n’iby’ibinyobwa bidasembuye byazamutse kuri 7.4%.

Ibiciro by’ibinyampeke byagabanutse ho 0.7 % iby’inyama bigabanukaho 14.7 %, iby’amata, amavuta n’amagi bigabanukaho 17.7%.

Imboga zo ntacyo zahindutseho ku biciro.

Imibare ya kiriya kigo ivuga ko ibiciro by’ubukode, amazi, amashanyarazi, gazi…byo byazamutseho 2.1%, iby’ubwikorezi bizamukaho 6.4 %, mu gihe ibiciro byo mu mahoteli na restaurant byazamutseho 4.7 %.

Ibi biciro bigabanutse mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda yateganyaga ko mu mwaka wa 2023 ibiciro byagombaga kugabanuka hagati ya 2 na 5 ku ijana.

Mu mwaka wa 2024 iri janisha ryari bugere ku 8% ariko ibibazo biri mu Nyanja itukura byatumwe Banki Nkuru y’u Rwanda itangaza ko bishobora gutuma ibiciro birushaho kuzamuka cyane ku isoko ry’u Rwanda.

Ku isoko ry’u Rwanda kandi RURA yatangaje ko ibiciro by’ibikomoka ku petelori nabyo byagabanutse ho ijanisha riri hagati ya 2 % na 3%.

U Rwanda rurishimira kandi ko umusaruro w’ubuhinzi wagenze neza mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ihinga wa 2024 kuko, urugero, nk’ibigori byeze muri iki gihembwe bingana na toni 600,000, umubare ungana n’ibyo Abanyarwanda barya mu mwaka wose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version