Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi , Dr Musafiri Ildephonse yatangaje ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, u Rwanda rwejeje toni 600,000 z’ibigori.
Ni umusaruro wari burute uyu iyo imvura itaza kuba nyinshi mu bice bimwe by’u Rwanda ngo iteze ibibazo birimo na ‘nkongwa’ mu mirima y’ibigori byo mu Turere turimo na Nyabihu.
Musafiri yavuze ko uyu musaruro ari munini kuko wenda kungana n’uw’ibigori Abanyarwanda barya ku mwaka.
Ati: “Ibi bigori twari twejeje bigera kuri toni ibihumbi 600, ubwo kandi byegereye ibyo turya mu mwaka wose. Iyo tutagira ikibazo cy’imvura ubwo icy’ibigori twari kuba tugikemuye dutangiye kohereza mu mahanga.”
Ni amakuru Musafiri yabwiye abantu 1,200 bakora mu buhinzi n’ubworozi bateraniye mu Bugesera ngo bigire hamwe uko uwo musaruro wahunikwa ntuzangirike.
Bagomba kandi kwigira hamwe ingamba zafatwa kugira ngo umusaruro wo mu gihembwe cya 2024 B nawo uzabe utubutse.
Abahinzi b’ibigori bakunze kugira ikibazo cyo kwanika umusaruro wabo bigatuma rimwe na rimwe wangirika kubera imvura.
Icyakora ku rubuga rwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi handitseho inama zigirwa abahinzi kugira ngo bafate neza umusaruro wabo.
Inama za mbere zihera ku bigori:
Ibigori
Gutegura ibikoresho bizifashishwa mu isarura nk’amahema, ibiti bizifashishwa mu kubaka ubwanikiro, ibikoresho byifashishwa mu guhungura ibigori, imifuka, n’ibindi.
Ibyinshi muri ibi bikoresho bigurwa ku masoko no ku bacuruzi b’inyongera musaruro.
Mu gutegura ubwanikiro, hibandwa ku gukoresha ubwanikiro busanzwe ndetse aho budahagije hakubakwa ubundi bw’igihe gito bugasakazwa amahema cyangwa amabati.
MINAGRI igira abahinzi inama yo gusarura ibigori byeze neza amahundo amaze gucurama kandi ibibabi bikaba byarumye bisa na kaki.
Nyuma yo kubisarura rero baba bagomba kubisharika bigisarurirwa mu bwanikiro kugira ngo byume neza mbere y’uko bihungurwa.
Si byiza kunyagiza ibigori haba mu gihe bisarurwa, byanikwa, bitoranywa cyangwa igihe bihunitse
Kirazira kandi kwanika ibigori hasi mu gitaka.
Muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi bagira inama abantu y’uko ibigori byumye neza bihungurwa hifashishijwe uburyo bwiza budakomeretsa intete (imashini zihungura cyangwa intoki).
Abakusanya bakanagura umusaruro basabwa nabo kwita kuri uwo musaruro bifashisha imashini zumisha ibinyampeke n’ibinyamisogwe aho bishoboka hose.
Hari imashini ishyirwamo ibigori bihunguye, soya, ibishyimbo, cyangwa umuceri ikihutisha kumisha no kugira umusaruro utunganyijwe neza.
Ibigori byamunzwe, ibifite uruhumbu, ibyamenetse n’ibyahinduye ibara bijonjorwa mu bindi kugira ngo umusaruro ugire agaciro, bitawuhumanya.
Ubuhunikiro burimo ibyo bigori bugomba kuba bwinjiza umwuka, butanyagirwa, kandi bufite isuku mu rwego rwo kwirinda ibyonnyi nk’imungu n’imbeba.
Abahinzi basabwa kwizigamira ibiribwa birinda kugurisha umusaruro wose.
Abacuruzi b’inyongeramusaruro nabo MINAGRI ibashishikariza kwegereza abahinzi ibikoresho byifashishwa mu gihe cy’isarura nk’amahema n’imifuka bakabirangura ku bacuruzi banini bari hirya no hino mu gihugu.
Ikindi bagirwaho inama ni ukwirinda gukora ibyo bita “kotsa imyaka”.
Bagomba kwirinda n’abamamyi n’abandi babafatirana bakabagurira imyaka ikiri mu mirima, bikaba byabateza igihombo.
Ibishyimbo cyangwa soya
Abahinga ibi binyamisogwe bagirwa inama yo gusarura ibishyimbo/soya byeze neza ariko bakirinda ko byumagarira mu murima kugira ngo mu gihe bisarurwa imisogwe itifungura ibishyimbo cyangwa soya bigatakara aho ari ho hose.
Undi muvuno bagirwa ni uwo kwanika neza ibishyimbo cyangwa soya ku bikoresho byabigenewe kandi bisukuye.
Mu gihe cyo kubihura, abahinzi bagirwa inama yo kubihurira ku mbuga iriho sima cyangwa ihema.
Bagomba kandi kubyanika kugeza byumye neza hanyuma bagatoranyamo ibitameze neza (ibyangiritse, ibyamunzwe, ndetse n’ibindi bitari ibishyimbo (amabuye, ibyatsi….) bakabishyira ku ruhande.
Mu rwego rwo kubirinda imungu, bagirwa inama yo kubihungira bakabishyira mu mifuka, bakayitereka ahasukuye kuri parete (palletes) kandi hafite ubuhehere buringaniye.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko mu rwego rwo gufasha abahinzi, hirya no hino mu gihugu hubatswe hangari zifashishwa mu gusharika ibigori.
Ni hangari nini kandi zifasha ibihingwa byanitsemo kutagerwaho n’amazi ashobora kubyangiza, abahinzi bagakangurirwa kwifashisha izo hangari aho bishoboka hose, banikamo ibishyimbo byabo mu gihe nta bigori bikirimo.
Imbuga za sima ziri imbere ya hangari zakwifashishwa mu guhura ibishyimbo, kubigosora, kubyanika, ndetse no kubitoranya.