DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Hari ahantu hashya habonetse hazacukurwa petelori

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo iherutse kwemeza ko hatangizwa inyigo yo kumenya no gutangira gucukura petelori mu mariba 52 mashya. Inama y’Abaminisitiri yataranye tariki 02, Gicurasi, 2025 niyo yabyanzuye ityo.

Ubuyobozi bw’Umuryango mpuzamahanga urengera ibidukikije witwa Greenpeace/Africa bwavuze ko icyemezo cya Leta ya Kinshasa kidashyize mu gaciro kuko kitizwe neza kandi kizateza ibibazo kurusha ibisubizo kizatanga.

Leta ya Kinshasa yemeje ko ubushakashatsi bwo kumenya aho ayo mariba ya Petelori aherereye muri kiriya gihugu buzibanda cyane mu kibaya kitwa Cuvette Centrale kiri hafi y’ishyamba ry’inzitane rituriye uruzi rwa Congo.

Icyemezo cyo gushaka no gucukura amariba mashya ya Petelori muri iki gihugu si ubwa mbere gifashwe nyuma kikaza gusubikwa.
Greenpeace yemeza ko mu mwaka wa 2024 hari ikindi cyo gucukura ahantu 24 cyari cyafashwe nyuma kirahagarikwa, kandi byashimishije benshi mu bashinzwe kurengera ibidukikije.

- Kwmamaza -

Kuri iyi nshuro cyabababaje,  bavuga ko ibyo Leta izakora izabyirengera.

Bonaventure Bondo, umuyobozi w’Ihuriro ryitwa Campagne Forêt pour le Bassin du Congo yemeza ko gucura ariya mariba bizagira ingaruka ku baturage basanzwe batuye cyangwa baturiye amashyamba ayo mariba aherereyemo, bikazangiza urusobe rw’ibinyabuzima biyatuye kandi ngo nta nyungu irambye umuntu yabyitegamo.

Bondo avuga ko inyungu zirimo ari iz’abantu ku giti cyabo kandi ko nazo zitarambye.

Greenpeace yanditse iti: “ Icyemezo cya Leta ntigishyize mu gaciro kandi giteje akaga. Kizatuma amashyamba y’igihugu yangirika kurushaho, gitere abayarutiye kubunza akarago kandi gitume ikirere cy’isi muri rusange kirushaho gushyuha”.

Hejuru yabyo hiyongeraho ko nta karita isobanura neza ahazacukurwa aho ari ho irakorwa, bityo bigateza impagarara z’uko bishobora kuzakorwa mu kajagari hakangirika byinshi.

Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze witwa Molendo Sakombi avuga ko ayo mariba yateguwe neza kandi azacukurwa mu buryo butagira icyo bwangiza.

Sakombi avuga ko kuyacukura bizakoranwa ubwitonzi ku bufatanye bw’impande zisanzwe zizobereye muri ako kazi.

Itangazamakuru ryo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rivuga ko mu gihe kiri imbere hari ubundi bushakashatsi buzakorwa n’abahanga mpuzamahanga mu bumenyi bw’isi bazaza kureba imiterere y’ubutaka ngo hamenyekane niba nta birunga biri mu bice bizakorwamo iyo mirimo.

Muri ubu bushakashatsi hazakoreshwa n’ikoranabuhanga rikoresha ubwenge buhangano, Intelligence artificielle.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version