Kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida wa Amerika Donald Trump yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite mu ruzinduko rwa mbere akoreye mu Burasirazuba bwo Hagati. Intego ni ukwagura ubucuruzi.
Ataragera no ku butaka, indege ye bita Air Force One yasanganiwe n’indege z’intambara z’Arabie Saoudite ngo zimuherekeze kugeza yururutse.
Igikomangoma cy’ubu bwami Mohammed Bin Salman niwe waje kumwakira ku kibuga cy’indege.
Trump yajyanye n’itsinda rigari rya ba rwiyemezamirimo bo muri Amerika, ikimenyetso gikomeye cy’uko ashaka kuganira ku bukungu muri rusange.
BBC yemeza ko kuba Trump yabanje gusura ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ari ikimenyetso cy’uko Amerika itagishishikajwe cyane no gukorana n’ibihugu by’Uburayi na Canada nk’uko byagendaga iyo Perezida wa Amerika watowe yasuraga amahanga ku nshuro ya mbere.
Ubusanzwe iyo Perezida wa Amerika yatangiraga ingendo hanze y’igihugu cye, yabanzaga mu Bwongereza, muri Mexique no muri Canada.
Uruzinduko rwa Trump muri kiriya gice cya Aziya arazukomereza muri Qatar no muri Leta ziyunze z’Abarabu, ibihugu bitatu bifite ubukire buhambaye kurusha ibyinshi ku isi.
Muri Arabie Saoudite, Trump n’abagize itsinda ayoboye barimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga akaba n’Umujyanama we mu by’umutekano, Marco Rubio, araganira n’abashoramari bo mu bwami bwa Arabie bagize Ihuriro ry’ubucuruzi bita Saudi-US Investment Forum.
Muri Israel ho bavuga ko nubwo mu bihugu azasura bo batarimo, ariko Minisitiri wabo w’Intebe Benyamini Netanyahu ari we muyobozi wa mbere mu bayobora Uburasirazuba bwo Hagati wahuye na Trump.
Narangiza urugendo rwe muri Arabie Saoudite, azarukomeza muri Qatar kuri uyu wa Gatatu hanyuma bucyeye bw’aho akomereze muri Leta ziyunze z’Abarabu.
Hari amakuru avuga ko ateganya kandi kuzaca muri Turikiya akahahurira na Perezida wa Ukraine, Zelensky, ushobora kuzaba ari kumwe na Putin cyangwa undi azaba yohereje.
Ku byo ari buganire n’abo muri Arabie Saoudite harimo cyane cyane ibyerekeye ingufu nk’uko Minisitiri w’ishoramari muri ubu bwami witwa Khalid al-Falih abivuga.
Ati: “ Nubwo ibyerekeye guteza imbere urwego rw’ingufu biri mu by’ingenzi ibihugu byacu biri buganire, sinabura kubabwira ko mu myaka myinshi itambutse ishoramari hagati yacu twembi ryikubye kenshi ndetse kenshi cyane”.
Umwe atanga ingufu undi agatanga umutekano…
Umubano hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Arabie Saoudite ushingiye ku bintu bibiri: Ingufu n’umutekano.
Mu binyecumi byinshi by’imyaka yatambutse, Washington yasinyanye amasezerano na Riyadh y’uko aba bazaha Amerika ibikomoka kuri petelori hanyuma nayo ikabarindira umutekano.
Hari umuhanga witwa Dr Edy Cohen uvuga ko muri Israel hari bamwe bavuga ko uruzinduko Trump ari gukorera mu Burasirazuba bwo Hagati rugamije kwigizayo Israel, akemeza ko ababibona batyo bibeshya.
Edward Haïm Cohen Halala avuga ko Abanyamerika ari bo batumye Abarabu bakira, bityo ko Trump ari we ‘BOSS’ wabo.
Avuga ko uruzinduko ari gukorera muri kariya karere rugamije kurushaho kubigarurira binyuze mu gusinyana amasezerano n’ibihugu bitatu bya mbere bikize mu Birabu.
Iran isanzwe ari umwanzi wa Israel.
Dr. Cohen usanzwe ari umunyamakuru w’Umuyahudi ariko ukomoka muri Lebanon yabwiye The Jerusalem Post ati: “ Si Abarabu bari gukoresha Trump ahubwo niwe uri kubakina umukino. Ibihugu byo mu Kigobe cya Gulf birindirwa umutekano na Amerika ngo Iran itabizengereza, muri Qatar hari ibirindiro by’ingabo z’Abanyamerika, Arabie Saoudite bayigurira Petelori… Kuri njye rero Trump niwe Boss wabo bose”.
Avuga ko hagati y’ibi bihugu by’Abarabu ubwabyo harimo guhiganirwa kugira ijambo imbere y’Amerika kandi Qatar ishaka kuza imbere muri ibyo byose.
Yemeza ko iki gihugu cyamaze kugira ijambo rinini mu Barabu bose, umwanya cyasimbuyeho Misiri.
Abanya Qatar ntacyo babonera ubuntu kuko bafite amadolari menshi cyane abemerera kugura icyo ari cyo cyose ku isi bityo biteguye gukora uko bashoboye bakaba aba mbere mu Barabu aho bava bakagera ku isi.
Ibi ni ibyemezwa na Dr. Cohen.
Agira inama Israel ko ikwiye gukora uko ishoboye ikitambika uwo muhati wa Qatar kuko uteye ubwoba.
Avuga ko Israel igomba kwegera Amerika ikayereka ko Qatar ari kirimbuzi, ko itera inkunga iterabwoba ku isi bityo ngo wenda byazatuma Doha idakomeza umuvuduko ifite mu kwigarurira umutima w’Abanyamerika.
Indi ngingo avuga ko idakwiye guhuma amaso Israel ni ubuhuza Qatar iherutse gukora hagati yayo na Hamas.
Kuri we, ibyo ntibyagombye kuba iturufu yo kumva ko Qatar ihambaye imbere ya Israel.