Dukurikire kuri

Mu mahanga

DRC: Ingabo Za MONUSCO Zavuye Ku Izima

Published

on

Nyuma yo kwamaganwa n’abaturage b’i Butembo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko batazishaka ku butaka bwabo, ingabo za MONUSCO zavuye ku izima zizinga ibyazo zirahava.

Abagize Sosiyete Sivile bo muri kariya gace nibo basaba ko ziriya ngabo ziva no mu bindi bice by’iriya Ntara birimo Lubero ndetse na Beni.

Umwe muri bo witwa Mathe Saanane ati: “ Aba bantu bakwiye kutuvira k’ubutaka kuko igihe cyose bahamaze nta kintu bakoze gifatika cyo kuturinda abadutezaga umutekano mucye.

Mu minsi ishize mu bice byinshi by’Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo habaye imyigaragambyo y’abaturage yari yatumijwe na Sosiyete Sivile ndetse na Guverinoma y’iki gihugu igamije kubwira abasirikare ba MONUSCO ko ‘igihe kigeze’ ngo batahe.

Abaturage bavuga ko mu myaka irenga icumi bamaze muri kiriya gihugu nta kintu gifatika bakoze ngo babakize imitwe y’abarwanyi yabajujubije.

Mu Burasirazuba bw’iki gihugu habarirwa imitwe y’abarwanyi irenga 120.

Imidugararo iheruka hagati y’abaturage na MONUSCO yahitanye abantu 32 barimo abo ku ruhande rwa MONUSCO ndetse na bamwe mu bigaragambyaga barashwe na Polisi igira no ibacubye.

Imwe mu mitwe y’abarwanyi ikomeye muri DRC ni FDLR, ADF, M23 n’indi nka Maï-Maï Nyatura.

Umuvugizi w’agateganyo wa MONUSCO witwa Ndeye Khady Lo yabwiye AFP ko ubu bamaze kuva muri Butembo mu buryo bwuzuye.

Mbere ngo babanje kwimura ibikoresho buhoro buhoro ari n’ako bategura uburyo bwo kuzahakura n’abasirikare.

Ku rundi ruhande ariko, Ndeye Khady Lo avuga ko ‘ibintu nibisubira mu buryo’, MONUSCO izagaruka i Butembo.

Ingabo za mbere za UN zageze muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu mwaka wa 1999.

Mu mwaka wa 2022, MONUSCO igizwe n’abasirikare 16,000.

Ubwo imyigarambyo yo kwirukana abasirikare ba MONUSCO yatangiraga kandi ikagira ubukana, Leta zunze ubumwe z’Amerika zabwiye ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko imyigaragambyo irimo n’urugomo rukorerwa abasirikare ba MONUSCO bikwiye  guhagarara bigitangazwa.

Icyo gihe hari hashize iminsi ine abatuye Goma batangiye gusakiza abasirikare ba MONUSCO ngo batahe.

Hari video iherutse guca ku mbuga nkoranyambaga, umuturage abaza umusirikare wa MONUSCO ati: “ Ubundi muzatuvira ku butaka ryari?”

Undi ati: “ Bidatinze”.

Umuturage ati: “ Bidatinze se ubwo ni ryari?”

Umusirikare wa MONUSCO yibukijwe ko aho ari atari iwabo kandi ko mu myaka we na bagenzi be bamaze muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nta mahoro bagaruye nk’uko ari byo bari bashinzwe.

Iriya myigaragambyo yabereye muri  Goma n’ahandi mu bice by’i Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Bamwe binjiye no mu Biro by’abakozi ba MONUSCO barabisahura.

Inkundura yo kwirukana abakozi ba MONUSCO yitangijwe mu buryo buziguye na Perezida wa Sena ya Repubulika ya Demukarasi  ya Congo wasabye abaturage kwirukana bariya bakozi mu gihugu cyabo.

Hon Modeste Bahati Lukwebo niwe wabisabye kandi byahise bikurikizwa bitadinze.

Advertisement
Advertisement