Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Ingabo Za Uganda Ziyongereye Muri Teritwari Ya Lubero
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Ingabo Za Uganda Ziyongereye Muri Teritwari Ya Lubero

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 February 2025 4:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru hagaragaye ingabo nyinshi za Uganda bivugwa ko zahazanywe no gufatanya n’iza DRC guhashya abarwanyi ba ADF.

Umuvugizi w’ingabo za DRC zikorera muri Kivu ya Ruguru witwa Colonel Mak Hazukayi avuga ko ntawe ukwiye kwikanga izo  ngabo kuko zigenzwa no kurwanya abarwanyi ba ADF bamaze igihe bica abaturage ba DRC.

Avuga ko igihe cyose zimaze mu gihugu cye nta kibi zakoreye abaturage ahubwo ko zikorana niza DRC mu gushakira ineza abayituye binyuze mu kurwanya abakora iterabwoba bo muri ADF.

Yibukije ko ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi bwatangiye tariki 30, Ugushyingo, 2021 ubwo Uganda yatangiraga ibikorwa byo guhiga abarwanyi ba ADF ku bwumvikane n’ubuyobozi bwa DRC.

Radio Okapi yanditse ko itangazo ryavuye muri Minisiteri y’ingabo za DRC zikorera muri Kivu y’Amajyaruguru rivuga ko ingabo za Uganda niza DRC bafatanyije mu bikorwa bya gisirikare bikorerwa muri Beni na Lubero ndetse no muri  Mambasa na Irumu mu Ntara ya Ituri.

Minisitiri ushinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrick Muyaya nawe avuga ko ntacyo ingabo za Uganda zitwaye abaturage bityo ko badakwiye kuzitinya ngo bange gukorana nazo.

Abasomyi ba Taarifa Rwanda twabibutsa ko mu ntangiriro z’Ugushyingo, 2024 Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba yagiranye ibiganiro na Gen Christian Chiwewe Songesha wahoze uyobora ingabo za DRC.

Aherutse gusimburwa na Lt Gen Jules Banza Mwilambwe.

Icyo gihe Chiwewe yaganiriye na Kainerugaba baganiriye uko ingabo bayoboye zakorana ‘byisumbuyeho’.

Bahuriye ku cyicaro gikuru cy’ingabo za Uganda kiri i Mbuya, hakaba no ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’ubutasi bw’ingabo za Uganda rusigaye rwitwa Defense Intelligence and Security (DIS).

Mbere rwitwaga CMI(Chieftaincy of Military Intelligence).

Kainerugaba yaganiriye na Tshiwewe uko ingabo z’ibihugu byombi zakwagura imikoranire ndetse bikaba bivugwa ko mu gihe kiri imbere hari imyitozo ya gisirikare izajya ihuza ingabo z’ibihugu byombi.

Mbere y’uko bahura, hari habanje ibiganiro byahuje Perezida Museveni wari wakiririye mu Biro bye mugenzi we wa DRC Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Abagaba B’Ingabo Za Uganda Na DRC Nabo Baganiriye

TAGGED:AbarwanyiCongoDRCfeaturedIngaboKainerugabaTshiweweUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za SADC Zashakaga Gutera u Rwanda
Next Article DRC Irabiba Urwango Mu Baturage Ngo Bange u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?