Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko yamenye ko hari umugambi ingabo za SADC zari ziri i Goma mu minsi ishize zari zifatanye n’iza DRC wo kurutera.
Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko hari amakuru ashingiye ku biherutse kugaragarira i Goma yemeza ko ingabo za SAMIDRC zari zarumvikanye n’iza DRC ko nizitsinda M23 zizimurira intambara mu Rwanda.
Intego ntiyari iyo guhashya M23 gusa ahubwo harimo no kuzakomereza ibitero mu Rwanda.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ivuga ko gukorana kwa ziriya ngabo na FDLR na Wazalendo n’ingabo z’Uburundi bigamije gutera u Rwanda bidakwiye kuko bituma ibintu bijya irudubi.
Inshuro nyinshi ubuyobozi bw’u Rwanda bwavuze ko kugira ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba bwa DRC ari ngombwa ko ibiganiro by’amahoro ari byo bishyirwa imbere.
Ku rundi ruhande, abayobozi b’ibihugu bya SADC baherutse guhurira i Harare muri Zimbabwe baganira ku ngingo zirimo n’ibiherutse kuba ku basirikare babo bakoreraga i Goma.
Itangazo ryasohotse nyuma y’iyo nama rigizwe na paji enye rivuga ko ingabo z’u Rwanda na M23 baherutse kugaba ibitero muri DRC.
Ni amagambo yanditse mu gika cya mbere cy’itangazo ubunyamabanga bwa SADC bwasohoye rikubiyemo imyanzuro yafashwe nyuma y’iriya nama yateranye tariki 31, Mutarama, 2025.
Ibyo nibyo u Rwanda ruhakana, rukavuga ko, ahubwo, SADC ari yo yari ifitanye na FARDC na FDLR umugambi uhuriweho wo kurutera.
Ibyo gutera u Rwanda byigeze kuvugwa na Tshisekedi na mugenzi we uyobora u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Ni umugambi bafatanyije kuko ibihugu byombi bifasha FDLR, umutwe wasize ukoze Jenoside mu Rwanda kandi ukibifite mu migambi.
Kuri uyu wa Gatandatu Perezida w’u Burundi nawe yabwiye abahagariye ibihugu byabo mu gihugu cye ko afite amakuru y’uko u Rwanda rushaka gutera igihugu cye, ariko Minisitiri Nduhungirehe yabihakanye.