Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 August 2025 10:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abasirikare ba DRC mu ikamyo bagenzura umutekano. Ifoto: Radio Okapi.
SHARE

Abantu barindwi nibo babaruwe ko baguye mu mirwano hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’abarwanyi ba CODECO, umutwe umaze igihe uri mu yindi myinshi ica ibintu mu Ntara ya Ituri.

Mu gihe habarurwa abo bantu barindwi bishwe, hari n’abandi barenga 20 bakomerekeye muri uko kurasana kwabereye mu bice bya Iga-Barrière, Lindji na Lopa mu Ntara ya  Ituri.

Uko kurasana kandi kwabaye hagati y’abarwanyi ba CRP nabo bajya bacishamo bakarasana n’ingabo za DRC.

Hashize iminsi izi ngabo zihiga bukware abarwanyi ba CODECO bakorera mu bice bya Iga-Barrière birimo ahitwa Kombu, Lopa, Lindji na Ikpa mu bilometero birenga 20 uvuye i Bunia.

Ku wa Gatatu, abarwayi ba CODECO biraye mu batuye biriya bice barabarasa  abandi barahunga, bahita bafata aho hantu.

Abarokotse amasasu bahise bahungira mu bice bihakikije.

Radio Okapi yanditse ko abarwanyi bo muri CODECO basahuye amaduka y’aho hantu, batwika inzu z’aho, bikura benshi umutima barahunga.

Ndetse 60% by’abari batuye i Lopa barahunze, ubu hasigaye bake cyane.

Abaturage bavuga ko kuba abarwanyi barabazengereje, ahanini biterwa n’uko ingabo z’igihugu zitabyitaho ahubwo zikibuka kuza ‘gutabara’ ibintu byamaze kudogera.

Ibyo izi ngabo zishinjwa zirabihakana, ahubwo zikemeza ko zikora ibiri mu nshingano zazo ngo zirinde abaturage.

Hagati aho, ingabo za DRC kuri uyu wa Kane Tariki 14, Kanama, 2025 zatangaje ko zivuganye abarwanyi 13 ba Thomas Lubanga baba mu mutwe wa Convention pour la révolution populaire (CRP).

Umuvugizi wazo muri kariya gace witwa Lieutenant Jules Ngongo yabwiye itangazamakuru ko abo barwanyi biciwe ahitwa Nizi, Lopa n’i Nyamamba hafi y’ikibaya cy’ikiyaga Albert.

Yasabye abaturage kwirinda gukorana n’abo barwanyi ahubwo bagafatanya n’ingabo z’igihugu kubahashya.

TAGGED:AbarwanyiCongoIngaboIntambaraIturiLubanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze
Next Article Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?