DRC: Inteko Yemeje Ko Hakorwa Ibarura Rusange Rya Kabiri Ry’Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Kuri uyu wa Kabiri, Abadepite bo mu Repubulika ya Demukarasi ya Congo bemeye ko hatangizwa ibarura rusange rya kabiri ry’abaturage n’imiturire.

Ibi byemejwe mu nama rusange yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Diene Keita, umuyobozi mukuru wungirije wa UN akaba anayobora UNFPA, yatangiye ikiganiro.

Mu ijambo rye, yibukije akamaro kanini k’ibarura rusange, cyane ko muri icyo gihugu rimaze imyaka myinshi ridakorwa.

Diene Keita yabwiye Abadepite ko UNFPA izafasha igihugu cyabo ikoresheje ubumenyi n’ubunararibonye ifite mu bijyanye no kubarura imibare y’abaturage.

Yasobanuye ko ibarura rifasha gutegura neza gahunda z’iterambere, kuyobora politiki za Leta, no gusubiza ibibazo by’abaturage hashingiwe ku makuru yizewe.

Yanashishikarije Abadepite gushyigikira iki gikorwa, bagatanga ingengo y’imari ihagije no gukangurira abaturage kwitabira ibarura.

Inteko yasabye Leta gufata iri barura nk’inkingi y’ingenzi mu iterambere, gukoresha uburyo bugezweho mu gukusanya amakuru, no gushyigikira gahunda yiswe RGPH2.

Abadepite bavuze ko gutsinda kw’iri barura bizafasha igihugu kumenya neza umubare w’abaturage, gutegura serivisi nk’ubuzima, uburezi n’ibikorwaremezo, kunoza imiyoborere y’amatora, guteza imbere uturere, no gucunga neza umutungo wa Leta.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *