DRC: Inteko Yemereye Ubutabera Gukurikirana Minisitiri Mutamba

Ingoro y'Inteko ishinga amategeko ya DRC.

Ubwo harangizwaga Igihembwe cy’Inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abayigize bemeje ku bwiganze ko Ubushinjacyaha bwemerewe gutangira gukurikirana Minisititi w’Ubutabera Constant Mutamba ku byaha bya ruswa akekwaho.

Ni nyuma y’ubusabe bwari bumaze iminsi butanzwe n’Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, wavugaga ko bikwiye ko Minisitiri Mutamba agira ibyo akurikiranwaho mu itangwa ry’isoko ryo kubaka gereza ya Kisangani rivugwamo ruswa.

Mu Badepite 363 batoye, abagera kuri 322 bemeje ko Mutamba akwiye gukurikiranwa, abandi 29 ntibabitorera mu gihe 12 bifashe.

Radio Okapi yanditse ko icyemezo cyo gutangira kumukurikirana cyafashwe nyuma y’isuzumwa ryitondewe rya raporo yatanzwe n’itsinda ryihariye ry’agateganyo ryari rishinzwe kwiga ku kirego ubushinjacyaha bwagejeje ku Nteko busaba ko Minisitiri w’ubutabera yamburwa ubudahangarwa agakurikiranwa.

- Kwmamaza -

Mu byumweru bike bishize, Minisitiri Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha agira ibyo abazwa ku byo akekwaho.

Raporo yakozwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha Firmin Mvonde ivuga ko ibisubizo Mutamba yatanze byarushijeho gutuma ibyo yakekwagaho bigire uburemere.

Kimwe mu bika biyigize, kiragira kiti: “ Ibisobanuro Minisitiri yatanze ntibinyuranya na gato n’ibyo ubushinjacyaha bumukekaho. Ahubwo ibyo yireguje byose, birushaho guha ishingiro ibyo akekwaho”.

Ubutabera bwo muri iki gihugu bushinja Minisitiri w’ubutabera kugira uruhare mu inyerezwa rya Miliyoni $19 zigize amafaranga yari yaragenewe kubaka gereza y’i Kisangani.

Iyi dosiye igitangira kuvugwa, Minisitiri Mutamba yavugiye mu itangazamakuru ko adashobora kwitaba Umushinjacyaha.

Niba Inteko ishinga amategeko yemereye ubushinjacyaha gutangira gukurikirana Minisitiri w’ubutabera, bivuze ko yambuwe ubudahangarwa bityo ko ibikenewe byose ngo akurikiranwe bigiye gutangira gutegurwa no gushyirwa mu bikorwa.

Amafaranga avugwaho kunyereza yari ayo kubaka gereza ya Kisangani iri mu Ntara ya Tshopo.

Iyi dosiye igitangira kuvugwa, Minisitiri Mutamba yavugiye mu itangazamakuru ko adashobora kwitaba Umushinjacyaha, akavuga ko ibyo Mvonde akora bigamije kumusiga icyasha kandi ko ari umuntu udakunda igihugu ahubwo ufite ibitekerezo bya politiki bya Joseph Kabila.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto