DRC: Intwaro Za SADC Zacyuwe Zinyujijwe i Rubavu

Ifoto ya kimwe muri ibyo bifaro( Kigali Today)

Ingabo za SAMIDRC zacishije mu Rwanda ibikoresho bya gisirikare zari zifite i Goma. Nta handi byari guca kuko nta ndege yari bwemererwe kugwa ku kibuga cy’indege cya Goma gisanzwe cyarangijwe n’intambara kandi kikaba gicungwa na M23.

Uyu mutwe w’abarwanyi niwo watsinze abo basirikare biganjemo abo muri Afurika y’Epfo ubwo barwanaga nabo muri Mutarama, 2025 hagapfamo 16 mu basirikare b’iki gihugu.

Ibindi bihugu bifite abasirikare bari muri SAMIDRC ni Malawi na Tanzania.

Intwaro ziremereye z’uriya mutwe zanyujijwe mu Rwanda, zikaba ziganjemo ibifaro by’iminyururu n’iby’amapine byacishijwe ku mupaka ukora ku karere ka Rubavu, amakuru akavuga ko zoherejwe muri Tanzania.

- Kwmamaza -

Ingabo 5,000 za SADC nizo zoherejwe muru uriya mutwe wa SAMIDRC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version