U Rwanda N’Ibihugu Bya Afurika Mu Guhuza Amabwiriza Y’Ubuziranenge

Jean Pierre Bajeneza ukora mu ishami ritanga ibirango by'ubuziranenge muri RSB.

Intumwa z’ibihugu bitandatu byo muri Afurika zahuriye mu Rwanda mu nama yo kwigira hamwe uko habaho guhuza no kwihutisha amabwiriza y’ubuziranenge ku bicuruzwa bihuriweho no korosha itanga ry’ibirango bibyemeza.

Kuva muri Gicurasi, 2019 ubwo muri Afurika  hatangizwaga ku mugaragaro isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika bita mu Cyongereza The African Continental Free Trade Area (AfCFTA), byabaye ngombwa ko harebwa uko ubuziranenge bw’ibicuruzwa kuri uyu mugabane bwarushaho kuzamurirwa ireme.

Kubera ko ibihugu bitanganya amikoro, ntibinganye umubare w’abahanga bakora ibicuruzwa na serivisi ndetse ntibigire na politiki zimwe hose, akenshi biba ngombwa ko habaho uburyo bwo guhuza imikoranire.

Iba igamije gukuraho burundu cyangwa se kugabanya mu buryo bugaragara ibyatesha ubuziranenge ibicuruza na serivisi ziva hamwe zijya ahandi mu bihugu bihahirana.

- Kwmamaza -

Inama y’Umuryango Nyafurika utsura ubuziranenge (ARSO) iri kubera mu Rwanda nayo yateguwe muri uwo mujyo.

Abayitabiriye bavuga ko igomba kwiga kandi igafata imyanzuro ihamwe yo kwihutisha ihuzwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge n’itangwa ry’ibirango mu rwego rwo koroshya, kwihutisha no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bucuruzi ku mugabane wa Afurika.

Abahagarariye inganda nto n’iziciriritse zo mu bihugu bitandatu by’Afurika biri muri uriya muryango bavuga ko baje guhugurwa uburyo ikirango cya ARSO hamwe no kwiyemeza ubwabo byazafasha mu guteza imbere ubucuruzi bakora.

Byitezwe ko bizanafasha kugabanya amafaranga abashoramari basanzwe batanga mu gushaka uburenganzira bwo kujya ku masoko mpuzamahanga, intego ikaba ko, mu gihe kiri imbere, ibihugu byose bya Afurika bizaba byarishyize hamwe, byibumbiye muri ririya huriro kuko ubu ririmo ibihugu bitandatu gusa.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge witwa Nsengimana ati: “ Inama turimo uyu munsi ni iy’iminsi ibiri igizwe n’ibihugu bitandatu kandi barimo abikorera, abakora imitobe n’abandi bakora cyane cyane mu bw’ubuhinzi n’ubworozi. Hakabamo kandi n’abandi bakora ibintu mu mpu n’imyambaro”.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Nyafurika Utsura Ubuziranenge Nsengimana

Avuga ko nubwo buri gihugu cyagiraga ikirango cyacyo kiranga ubuziranenge, intego ari uko ibihugu bya Afurika byagira ikirango bihuriyeho kizabifasha gucuruzanya hagati yabyo no gucururiza mu mahanga ibyo bikora, bikagurishwa mu buryo bworoshye.

Yemeza ko icyo kirango kibonetse, byatuma nta rindi genzura rikorerwa ibicuruzwa na serivisi biturutse muri Afurika kuko byaba bigaragara ko ari ntamakemwa.

Bajeneza Jean Pierre ukora mu ishami ry’Ikigo cy’u Rwanda gitsura ubuziranenge, RSB, ritanga ibirango by’ubuziranenge avuga ko u Rwanda uko rushoboye ngo abacuruzi n’abandi batanga serivisi babone ibirango bituma bizerwwa ku isoko mpuzamahanga.

Ati: “ Ibyemezo by’ubuziranenge bituma abacuruzi bizerwa haba ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo”.

Yatangaje ko kugeza ubu[2025] mu Rwanda hamaze gishyirwaho amabwiriza y’ubuziranenge 4,500 kandi nubwo ari menshi, arigishwa, abo areba bagasobanurirwa uko akurikizwa n’akamaro kayo.

Habaho no kugenzura niba akurikizwa koko, aho bidakorwa bakagirwa inama cyangwa ibyo bakora bigahagarikwa hirindwa ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Nubwo muri rusange hari intambwe yatewe mu kubahiriza ayo mabwiriza nk’uko Jean Pierre Bajeneza abivuga, haracyari ikibazo cy’amikoro make n’ubumenyi budahagije ku ikoranabuhanga rigezweho mu kunoza ubuziranenge mu nganda ziganjemo izikiri nto.

Abitabiriye inama ku ishyirwaho cy’ikirango nyafurika cy’ubuziranenge iri kuberamu Rwanda baturutse mu bihugu bitandatu ari byo u Rwanda, Togo, Senegal, Eswatini, Zimbabwe na Zambia.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version