Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC Iri Gucuruza Zahabu Nyinshi Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

DRC Iri Gucuruza Zahabu Nyinshi Muri Leta Zunze Ubumwe Z’Abarabu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2023 1:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Iri buye rirahenda kubera aho rikoreshwa hatandukanye
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu Taliki 13, Mutarama, 2023 nibwo amasanduku ya mbere ya zahabu yavuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ajya muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Amakuru avuga ko Guverinoma y’i Abu Dhabi n’iy’i Kinshasa basinyanye amasezerano yo gucuruzanya zahabu.

Ku nshuro ya mbere, i Abu Dhabi hoherejwe ibilo 28 bya zahabu.

Ni ubucuruzi bukorwa binyuze mu kigo kitwa  Primera Gold DRC kiyoborwa na Joseph Kazibaziba.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Imibare itangazwa na The Monitor ivuga ko mu mwaka wa 2021 muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo havuye ibilo 26 bya zahabu yoherejwe mu mahanga.

Ku rundi ruhande, mu mwaka wa 2021, bivugwa ko muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo hose hacukuwe toni 20 z’amabuye y’agaciro atandukanye ariko ngo yacukuwe mu buryo budakurikije amategeko.

Amasezerano hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Leta zunze ubumwe z’Abarabu avuga ko ku mwaka Kinshasa izajya yoherereza Abu Dhabi toni imwe ya zahabu.

Bemeranyije ko ku mwaka Abu Dhabi izajya yakira toni 15 za zahabu iturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ikigo Primera kivuga ko hari abacukuzi  30,000 biteguye kugicukurira zahabu yo mu Burasirazuba bwa DRC, bakazahembwa bisanzwe ariko hakiyongeraho no kubaha ubufasha mu by’ubuvuzi no kujyana abana ku ishuri.

- Advertisement -

Bizagorana kubera ko intambara imaze igihe muri kiriya gihugu, yatumye kitubaka ibitaro n’amashuri bihagije ndetse n’abarimu n’abaganga barahunga abandi bahasiga ubuzima.

Kugeza n’ubu intambara iracyakomeje muri DRC.

Uburasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo buri mu bice by’isi bike bikize cyane ku mabuye y’agaciro.

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi aherutse kubwira ab’i Abu Dhabi ko ubufatanye nka buriya ari bwo yifuzaga kugirana n’ibihugu bituranye nawe.

Hejuru y’aya masezerano, hari andi impande zombi zagiranye bise Primera Metals DRC, arebana no gucukura amabuye y’agaciro atatu bita  tin, tungsten na tantalum( 3T).

Ubusanzwe zahabu ipimwa mu bipimo bita ‘ounce’ cyangwa amagarama.

Ifite agaciro k’uburyo buri segonda ibiciro byayo biba bihinduka ku isoko mpuzamahanga.

Abakene bacukura zahabu ikagirira akamaro abakire
TAGGED:CongofeaturedTshisekediZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Wa IMF Ategerejwe Mu Rwanda
Next Article Meddy Mu Ndirimbo Nshya Ashima Imana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?