DRC Itegereje Indege Z’Intambara Zizava Muri Georgia

Mu gihugu cya Georgia hari ikigo cyahawe ikiraka cyo kongerera indege z’intambara za DRC  ubushobozi bwo kurasa kure no kumara igihe ziri mu kirere ku rugamba ngo zizarwane na M23.

Ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko Guverinoma ya DRC yatanze kiriya kiraka kugira ngo izo ndege zizabe zabonetse bitarenze muri Werurwe, 2024.

Ni kajugujugu esheshatu zo mu bwoko bwa Mi-24V zifite amabara aranga imyambaro y’ingabo za DRC.

Africa Intelligence yanditse ko abanyamakuru bayo biboneye izi ndege ziparitse mu mahema y’ikigo cya gisirikare cya Leta ya Georgia gikora iby’ikoranabuhanga mu by’indege z’intambara.

- Kwmamaza -

Icyo kigo kitwa TAM Management.

Amakuru avuga ko izo ndege DRC yaziguze na Ukraine mu mwaka wa 2010, ubu zikaba ziri gushyirwa ku rwego rwisumbuye mubyo kurwana zigashyirwa ku rwitwa Mi-24 Mk IV.

Abari kuzikora bari kuzongerera ubushobozi bwo guhashya umwanzi no kuziha uburyo bwo kubonera umwanzi kure.

Muri hangari ziparitswemo hari izindi ndege zo mu bwoko wa Sukhoi Su-25UB nazo zo muri DRC ziri kuvugururwa zigasanwa.

Izo ndege zose zageze mu Murwa mukuru wa Georgia witwa Tbilisi ziri mu ndege ya Antonov An-12.

Nyuma yo gutunganywa no gukorwa, ziriya ndege zizasubizwa muri DRC mbere ya Werurwe.

Amakuru avuga ko ziriya ndege zizakorana n’izindi DRC yavanye muri Chad binyuze mu kigo gitanga serivisi za gisirikare kitwa Agemira RDC cy’Umufaransa witwa Olivier Bazin.

Ibikorwa byo gutunganya ziriya ndege biri gukurikiranwa na Jenerali Frank Ngama Lebe ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere na General Raoul Nono Ponge wungirije Gen Franck Ntumba ushinzwe ibikoresho bya gisirikare muri DRC.

Amasezerano y’iyi mikoranire yashyizweho umukono muri Kamena, 2023 ubwo umuyobozi wungirije w’ikigo TAM Management yajyaga i Kinshasa kuganira n’ubuyobozi bw’iki gihugu kuri iyo mikoranire.

Uwo muyobozi yitwa Michael Rogava, akaba yarasinye amasezerano afite agaciro ka miliyoni €16.

Imikoranire hagati ya Kinshasa na Tbilisi mu bya gisirikare yatangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2000.

Icyo gihe DRC yaguze indege 10 za Su-25 zakozwe n’ikigo Tbilisi Aircraft Manufacturing.

Hashingiwe kuri ayo masezerano, hari abapilote bo muri Georgia bagiye muri DRC inshuro nyinshi gutoza bagenzi babo bo muri DRC.

Georgia ni igihugu cyo mu Burayi bw’Uburasirazuba ikaba yarahoze Leta ziyunze z’Abasoviyete
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version