Riderman Ati: Wakwanga Ute Bruce Melodie?

Umuraperi uri mu babanjirije abandi kandi ukunzwe kuva yatangira umuziki kugeza ubu witwa Riderman avuga ko mugenzi we Bruce Melodie ukora indirimbo zisanzwe ari umuhanga k’uburyo ntawavuga ko amwanga mu buryo budasubirwaho.

Bruce Melodie ni umuhanzi watangiye uyu mwuga mu myaka wa 2000 kandi kuva icyo gihe kugeza ubu ntarawuvamo cyangwa ngo bigaragare ko ‘yazimye’.

Muri iki gihe bwo afite iterambere rikomeye kubera ko yamaze no kugera ku rwego rw’Amerika kuko indirimbo Funga Macho yasubiranyemo na Shaggy yamwaguriye amarembo ku rwego rw’isi.

Umuraperi Riderman avuga ko Bruce Melodie ari umuhanga k’uburyo n’ubwo hari indirimbo imwe yakumvikana ko ari mbi kuri runaka, ariko ngo iyo wumvise indi, usanga wamwangiye ubusa.

- Advertisement -

Ati: “ Melodie ntabwo wamwanga, wakwanga indirimbo ‘Ndakwanga’ ariko ejo haza indi ukayikunda.”

Bruce Melodie arakunzwe

Ibyo Riderman avuga kandi byari byabanje kugarukwaho na Shaggy ubwe kuko aherutse kubwira Daily mail ko Bruce Melodie ari umuhanga kandi akaba akunzwe mu Karere igihugu cye( u Rwanda) giherereyemo.

Shaggy yamushimye ko  ari umuhanga kandi ukora akazi ke uko bikwiye mu muziki we.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version