Kuri iki Cyumweru hari abasore bane bafashwe n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo biyemerera ko batorejwe igisirikare muri Uganda bigizwemo uruhare na Thomas Lubanga Dyilo uyobora ishyaka UPC, Union des Patriotes congolais.
Ingabo za DRC zivuga ko abo basore bafatiwe muri Rutshuru, bazanwa i Bunia muri Ituri ngo berekwe itangazamakuru mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 19, Mutarama, 2025.
Radio Okapi yanditse ko bose uko ari bane bavuga ko bagiye muri Uganda gutozwa ibya gisirikare ngo bazagaruke muri DRC kurwanya ubutegetsi.
Bamaze kugera yo, bafashijwe gusubira muri DRC ahitwa Tchanzu muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho batangiriye imirwano nyuma yo gutozwa.
Umuvugizi w’ingabo za DRC zikorera muri Ituri witwa Lieutenant Jules Ngong avuga ko abo basore bafatiwe ku rugamba bavanwa iyo muri Ituri bazanwa muri Kivu y’Amajyaruguru ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’ibyo bice byombi.
Lt Ngong yagize ati: “ Kuri iki Cyumweru nibwo bageze inaha ngo bakorweho iperereza ryimbitse bityo dushobore kwivuna abo bose bakorana na M23 binyuze mu kuyishakira abarwanyi”.
Avuga ko abakorana na M23 mu kuyishakira abarwanyi barimo Thomas Lubanga, Docteur Tungulo na David Unyerto.
Muri raporo y’impuguke za UN iherutse gusohorwa, ivuga mo ko Thomas Lubanga yagize uruhare mu bibera muri kiriya gihugu, ariko abo mu ishyaka rye barabihakanye.
M23 ntiratangaza niba abo basore bafashwe ari abarwanyi bayo koko.