Guy Kabombo Mwadiamvita uyobora Minisiteri y’ingabo yagiye mu Mujyi wa Beni( niwo Leta isigaye yita Umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru) ngo aganire n’abasirikare bahakorera, abahe morale yo kuzahangana na M23.
M23 imaze igihe yarafashe Goma, umujyi wahoze ari wo murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.
Radio Okapi yanditse ko Minisitiri Mwadiamvita ari busure na teritwari ya Lubero, akahasanga abasirikare akabaganiriza kugira ngo akomeze abatere akanyabugabo mu ntambara barimo.
Abanyamakuru bavuga ko uriya muyobozi yari ategerejwe cyane muri kariya karere kugira ngo byibura abaturage babone ko Leta itabatereranye.
Umudepite ukomoka muri kiriya gice witwa Élie Vahumawa nawe avuga ko kuba Minisitiri yaje aho intambara biha abayirwana imbaraga zo gukomereza aho.
Abaturage bo muri aka gace basabwe kandi gukorana n’ingabo mu guhangana nabo bita abanzi aribo M23.
Abagize M23 ni abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda.
Bavuga ko bashinze uyu mutwe wa politiki na gisirikare bagamije gutuma ijwi ryabo ryumvikana kuko bemeza ko bahohoterwa n’ubuyobozi bwabo kandi nabo ari abaturage nk’abandi.
Abayigize kandi bamaze igihe barigaruriye ibice bya DRC birimo ahitwa Bunagana, ndetse baherutse no gufata Umujyi wa Goma bawushyiramo ubuyobozi kugira ngo bawuyobore.
Banashyizeho kandi uwo bo bita Guverineri wa Kivu ya Ruguru ndetse na Meya w’Umujyi wa Goma.
Inama y’Abakuru ba EAC naba SADC iherutse kubera i Dar es Salaam muri Tanzania, ikaba yari yitabiriwe ndetse na Perezida Felix Tshisekedi, yemeje ko Kinshasa igomba kuganira na M23, ikintu cyari cyaramaganywe kenshi na Tshisekedi.