Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Minisitiri W’Ingabo Yagiye i Beni Kuganira Nazo Uko Zakoma Imbere M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Minisitiri W’Ingabo Yagiye i Beni Kuganira Nazo Uko Zakoma Imbere M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2025 8:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guy Kabombo Mwadiamvita uyobora Minisiteri y’ingabo yagiye mu Mujyi wa Beni( niwo Leta isigaye yita Umurwa mukuru wa Kivu ya Ruguru) ngo aganire n’abasirikare bahakorera, abahe morale yo kuzahangana na M23.

M23 imaze igihe yarafashe Goma, umujyi wahoze ari wo murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru.

Radio Okapi yanditse ko Minisitiri Mwadiamvita ari busure na teritwari ya Lubero, akahasanga abasirikare akabaganiriza kugira ngo akomeze abatere akanyabugabo mu ntambara barimo.

Abanyamakuru bavuga ko uriya muyobozi yari ategerejwe cyane muri kariya karere kugira ngo byibura abaturage babone ko Leta itabatereranye.

Umudepite ukomoka muri kiriya gice witwa Élie Vahumawa nawe avuga ko kuba Minisitiri yaje aho intambara biha abayirwana imbaraga zo gukomereza aho.

Abaturage bo muri aka gace basabwe kandi gukorana n’ingabo mu guhangana nabo bita abanzi aribo M23.

Abagize M23 ni abaturage ba DRC bavuga Ikinyarwanda.

Bavuga ko bashinze uyu mutwe wa politiki na gisirikare bagamije gutuma ijwi ryabo ryumvikana kuko bemeza ko bahohoterwa n’ubuyobozi bwabo kandi nabo ari abaturage nk’abandi.

Abayigize kandi bamaze igihe barigaruriye ibice bya DRC birimo ahitwa Bunagana, ndetse baherutse no gufata Umujyi wa Goma bawushyiramo ubuyobozi kugira ngo bawuyobore.

Banashyizeho kandi uwo bo bita Guverineri wa Kivu ya Ruguru ndetse na Meya w’Umujyi wa Goma.

Inama y’Abakuru ba EAC naba SADC iherutse kubera i Dar es Salaam muri Tanzania, ikaba yari yitabiriwe ndetse na Perezida Felix Tshisekedi, yemeje ko Kinshasa igomba kuganira na M23, ikintu cyari cyaramaganywe kenshi na Tshisekedi.

 

TAGGED:DRCIngaboIntambaraMinisitiriTshisekediUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Hazamuwe Imisoro Hashyirwaho Undi Mushya
Next Article Ibya Israel Na Hamas Bishobora Gusubira Irudubi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?