Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Minisitiri W’Intebe Yatangije Ubukangurambaga Burwanya u Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Minisitiri W’Intebe Yatangije Ubukangurambaga Burwanya u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 March 2025 9:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Judith Suminwa yaraye atangije ubukangurambaga mu Ilingala bise Congolais Telema (Bakongomani Muhaguruke) bukangurira abaturage bose kurwanya u Rwanda.

Suminwa yavugiye kuri radiyo na televiziyo by’igihugu cye (RTNC) ko abaturage bose ba DRC bakwiye guhaguruka, nta n’iyonka isigaye, bakarwanya u Rwanda kuko rwabatereye igihugu.

Asobanura ko ubwo bukangurambaga bugamije kurema izindi mbaraga zo kwifashisha mu ntambara igihugu cye kiri kurwana na M23, umutwe avuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, ibintu rwo rwahakanye kuva kera.

Ati: “ Ubu bukangurambaga buzadufasha guhangana n’u Rwanda mu buryo bw’inyongera bwunganira imbaraga za gisirikare, iza dipolomasi, iz’itangazamakuru ndetse n’iz’ubukungu. Ni imbaraga zishingiye ku bushake n’ubumwe by’abaturage bacu”.

Avuga ko abaturage ba DRC aho bari hose ku isi bagomba kumva ko igihe kigeze bagahagurikira rimwe bakarwanya u Rwanda.

Imvugo ya Minisitiri w’Intebe ije hashize igihe gito abaturage bo  mu Murwa mukuru, Kinshasa, basahuye banatwika Ambasade y’u Rwanda n’izindi Ambasade z’ibihugu bavugaga ko ari inshuti z’u Rwanda.

Ni imvugo ishobora kwenyegeza urwango abaturage ba DRC basanzwe bafitiye bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bigatuma urugomo bari basanzwe bakorerwa rwiyongera.

Ubwo yatangazaga ubwo bukangurambaga, Suminwa yari kumwe n’abandi bagize Guverinoma ayoboye, abahagarariye sosiyete sivile, abanyeshuri ba Kaminuza n’abakinnyi bakomeye mu mikino ikunzwe mu gihugu cye.

Judith Suminwa Tuluka ni umunyapolitiki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo  wagiye ku mwanya wa Minisiitiri w’Intebe asimbuye Sama Lukonde, hari tariki 12, Kamena, 2024.

Niwe mugore wa mbere wagiye kuri uyu mwanya mu mateka ya Politiki ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Suminwa yavutse tariki 19, Ukwakira, 1967, hari hashize imyaka irindwi igihugu cye kibonye ubwigenge.

TAGGED:AbatutsiCongofeaturedIntambaraM23RwandaSuminwaUbutegetsi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyeshuri Bo Muri Bukavu Na Goma Bagiye Gukora Ibizami
Next Article Hari Gusuzumwa Ko u Rwanda Rwiteguye Kwakira Irushanwa Mpuzamahanga Rya Handball
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?