DRC: Minisitiri W’Intebe Yatangije Ubukangurambaga Burwanya u Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Judith Suminwa yaraye atangije ubukangurambaga mu Ilingala bise Congolais Telema (Bakongomani Muhaguruke) bukangurira abaturage bose kurwanya u Rwanda.

Suminwa yavugiye kuri radiyo na televiziyo by’igihugu cye (RTNC) ko abaturage bose ba DRC bakwiye guhaguruka, nta n’iyonka isigaye, bakarwanya u Rwanda kuko rwabatereye igihugu.

Asobanura ko ubwo bukangurambaga bugamije kurema izindi mbaraga zo kwifashisha mu ntambara igihugu cye kiri kurwana na M23, umutwe avuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, ibintu rwo rwahakanye kuva kera.

Ati: “ Ubu bukangurambaga buzadufasha guhangana n’u Rwanda mu buryo bw’inyongera bwunganira imbaraga za gisirikare, iza dipolomasi, iz’itangazamakuru ndetse n’iz’ubukungu. Ni imbaraga zishingiye ku bushake n’ubumwe by’abaturage bacu”.

- Kwmamaza -

Avuga ko abaturage ba DRC aho bari hose ku isi bagomba kumva ko igihe kigeze bagahagurikira rimwe bakarwanya u Rwanda.

Imvugo ya Minisitiri w’Intebe ije hashize igihe gito abaturage bo  mu Murwa mukuru, Kinshasa, basahuye banatwika Ambasade y’u Rwanda n’izindi Ambasade z’ibihugu bavugaga ko ari inshuti z’u Rwanda.

Ni imvugo ishobora kwenyegeza urwango abaturage ba DRC basanzwe bafitiye bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bigatuma urugomo bari basanzwe bakorerwa rwiyongera.

Ubwo yatangazaga ubwo bukangurambaga, Suminwa yari kumwe n’abandi bagize Guverinoma ayoboye, abahagarariye sosiyete sivile, abanyeshuri ba Kaminuza n’abakinnyi bakomeye mu mikino ikunzwe mu gihugu cye.

Judith Suminwa Tuluka ni umunyapolitiki wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo  wagiye ku mwanya wa Minisiitiri w’Intebe asimbuye Sama Lukonde, hari tariki 12, Kamena, 2024.

Niwe mugore wa mbere wagiye kuri uyu mwanya mu mateka ya Politiki ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Suminwa yavutse tariki 19, Ukwakira, 1967, hari hashize imyaka irindwi igihugu cye kibonye ubwigenge.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version