DRC: MONUSCO Iri Kanyabayonga Mu Kurwanya M23

Abasirikare ba MONUSCO bamaze kugera i Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru kwihuza n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ngo bahangane n’abarwanyi ba M223 bakomeje kubacanaho umuriro.

Aba barwanyi barasunika imirwano bagana ahitwa Lubero muri Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Radio Okapi yanditse ko abasirikare ba MONUSCO boherejwe ku bwinshi muri kiriya gice kugira ngo bakome mu nkokora umuriri w’abarwanyi ba M23 bari kugana muri iriya Komini.

Imirwano ikomeye iganishayo yatangiye ku wa Kane w’Icyumweru gishize ariko abasirikare ba MONUSCO bahageze kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kubona ko intambara ku ruhande rw’abasirikare ba Guverinoma ibamereye nabi.

Kanyabayonga muri Kivu y’Amajyaruguru

Amakuru avuga ko ku wa Gatandatu hari inama yahuje abasirikare bakuru b’ingabo za DRC n’aba MONUSCO ngo bige uko iyo mikoranire ya gisirikare yanozwa igatanga umusaruro ufatika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version