U Rwanda Rurakira Inama Mpuzamahanga Yiga Uko Ibiri Kuri Murandasi Biba Mu Ndimi Zose

Kigali: Guhera kuri uyu wa Mbere taliki 10, kuzageza taliki 14, Kamena, 2024 mu Rwanda harabera inama mpuzamahanga yitabiriwe n’abantu 1200 yiga uko murandasi yakoreshwa n’abatuye isi bose kandi mu ndimi zabo gakondo.

Ubusanzwe  murandasi ikoreshwa mu ndimi mpuzamahanga ariko cyane cyane Icyongereza kuko ubwa mbere ihangwa yahangiwe muri  Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Izaganirwamo icyakorwa kugira ngo abantu barenga 1/3 cy’abatuye isi batagerwaho nayo bayibone kandi mu ndimi bavuga kandi bakumva neza.

Ku byerekeye u Rwanda, abanyamahanga barusura barushima ko rufite murandasi imeze neza muri rusange n’ubwo yiganje mu Murwa mukuru, Kigali, kurusha ahandi.

- Kwmamaza -

Abahanga bemeza ko kimwe mu by’ingenzi umuntu w’iki gihe agomba kuba afite kugira ngo abeho mu buryo bugezweho ni uko agomba kuba afite murandasi.

Uretse kuba murandasi ari nke mu bice bitandukanye by’isi kubera ibikorwaremezo byayo bike, hari n’aho usanga abantu batirirwa bayishakisha kuko baba bumva ko amakuru ayiriho ari mu ndimi batumva.

Kugeza ubu indimi 26 nizo ziri kuri murandasi ku buryo abazikoresha babona amakuru bitabagoye.

Inama iri butangire muri Kigali yateguwe n’ikigo mpuzamahanga giharanira iterambere rya murandasi kuri bose kitwa ICANN.

Iritabirwa n’abashakashatsi mu ikoranabuhanga n’ishoramari, abafata ibyemezo bya politiki n’abandi bazaganira no ku mutekano mu ikoranabuhanga na murandasi idaheza kandi ihendutse.

Abayitabira bazabikora mu buryo bw’imbonankubone cyangwa babikorere kuri murandasi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version