DRC: Ahitwa Nyamugo Muri Bukavu Hakongotse

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aravuga ko mu ijoro ryakeye hari inkongi ikomeye yadutse mu gace kitwa Nyamugo mu Mujyi wa Bukavu, ikongora ibintu byinshi.

Umunyamakuru witwa Justin Kabumba avuga ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 10, Kamena, 2024 hari hagishya.

Kabumba yanditse kuri X ko intandaro yo gukomera k’uyu muriro ari uburyo aho hantu hubatswe mu kajagari.

Yunzemo ko ubwo abatabazi bazaga kuzimya bahuye n’ikibazo cy’uko nta mihanda myiza  ihari kandi akajagari k’imyubakire kakaba kabujije za kizimyamwoto kugera ku bakeneye ubutabazi mu buryo bworoshye.

Ni ahantu hari akajagari gakomeye ku buryo hari n’aho usanga hari ibidomoro birimo essence, ibi bikaba ari kimwe mu bikekwa ko byaba byatumye uyu muriro ukomera.

Umunyarwanda witwa Rwaka wakuriye muri aka gace yabwiye Taarifa  ko aka gace wakagereranya n’Ibiryogo by’i Nyamirambo.

Hariho Nyamugo I, Nyamugo II na Nyamugo III.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version