DRC Mu Ihurizo Ryo Kumenya Abo Izemerera Gucukura Petelori

Abashinzwe kurinda ibidukikije  hirya no hino ku isi basaba Guverinoma ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo kuba ihagaritse ipiganwa yashyizeho ngo abashaka gucukura petelori na gazi batange amadosiye abisaba.

Bavuga ko Guverinoma y’iki gihugu yaba ibihagaritse, ikabanza gushyiraho politiki nyazo zizayifasha kugenzura niba abazatsindira ayo masoko batazacukura uwo mutungo mu buryo bwangiza ibidukikije.

Guverinoma yo ivuga ko abavuga ibyo babikora batabanje gutanga undi muti babona iki gihugu cyakoresha kugira ngoi kibone amafaranga ateza imbere abagituye.

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kurengera ibidukikije, abaharanira ko bitangirika bavuga ko umutungo kamere mwinshi Repubulika ya Demukarasi ya Congo ifite udacukuwe neza waba ikibazo kurusha uko waba igisubizo.

I Kinshasa bamaze umwaka urenga batanze isoko ku bantu bifuza gupiganirwa gucukura ibikomoka kuri petelori iki gihugu kivuga ko cyavumbuye mu butaka bwacyo.

Minisitiri w’ibidukikije muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Eve Bazaïba avuga ko ubucukuzi bwa petelori na gazi bwaba kimwe mu byo igihugu cye cyaheraho giteza imbere abagituye, akavuga ko abatabibona batyo bagombye gutanga undi muti.

Ibi Eve abishingira ku ngingo iherutse gutangarizwa  muri raporo y’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, International Trade Administration, yavugaga ko ubwinshi bwa petelori iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu butuma kiba icya kabiri kiyifite ku bwinshi nyuma ya Angola.

Angola niyo ya mbere ikize kuri uyu mutungo kamere muri Afurika yo Hagati n’iyo mu Majyepfo.

Kiriya kigo kivuga ko DRC ifite utugunguru twose hamwe miliyoni 180.

Ibyo kandi ngo bigendanye ni uko iki gihugu gifite gazi metane n’izindi gazi zipima metero kibe miliyari 30.

Mu kiyaga cya Kivu barapimye basanga harimo gazi metani zingana na metero kibe miliyari 60.

Iki kiyaga gikora ku Rwanda no kuri Repubulka ya Demukarasi ya Congo, u Rwanda rwo rukaba rwaranatangiye kuyivoma binyuze mu ruganda Shema Power ruba mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.

Rurayicukura rukayihinduramo amashanyarazi yiyongera mu yandi rukeneye ngo inganda zarwo zihaze ku muriro.

Umuriro rukura muri gazi metani ungana na megawati hagati ya 30 na 40 kandi usigaramo ni mwinshi kuko buri mwaka iki kiyaga kizamo gazi metane iri hagati ya metero kibe miliyoni 120 na miliyoni 250.

Uruganda Shema Power ruri mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu: Ifoto@Taarifa.rwanda

Tugarutse kuri DRC, Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi uvuga ko itumiza ibintu byose ikenera mu gutuma ubukungu bwayo bukora ni ukuvuga ibituma inganda n’ibinyabiziga byayo bikore neza.

Umutungo DRC ifite ivuga ko udakwiye kuyipfira ubusa ngo abayituye bicire isazi mu jisho kandi  ikize bene ako kageni.

Abahanga bo muri iki gihugu bavuga ko bishoboka ko abagituye basobanurirwa akamaro ko kubyaza umusaruro umutungo kamere wacyo ariko bakanirinda ko wangirika ku buryo utazagirira akamaro urubyiruko rw’ejo hazaza.

Ubuyobozi bwa DRC buvuga ko kugira umutungo ungana kuriya ariko ugakena nabyo bitarimo ubwenge.

Minisitiri Bazaïba avuga ko bikwiye ko higwa uko ibikomoka kuri petelori biri mu gihugu cye bicukurwa bikongererwa agaciro bikagurishwa amafaranga avuyemo akazamura imibereho y’abaturage aho kugira ngo bicwe n’inzara ngo bararinda ibidukikije.

Icyakora ntahakana ko bikwiye kurindwa, ariko avuga ko mu kubirinda hagomba no kurebwa uko byabyazwa umusaruro.

Ndetse ngo hasanzwe hari amategeko ahana abantu bacukura mu kajagari amabuye y’agaciro cyangwa undi mutungo kamere.

Ikibazo cyo kumenya uko umutungo kamere wa DRC wabyazwa umusaruro bitabangamiye ibidukikije kirakomeye.

Abashinzwe kurinda ibidukikije bavuga ko kugira ngo Guverinoma yemeze ko uriya mutungo uzacukurwa nk’uko ibyifuza, bisaba ko amategeko asanzwe arinda ko ibyanya bikomye bisagarirwa ahindurwa.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ingingo y’uko DRC ishaka kwemerwa n’Umuryango mpuzamahanga nk’igihugu kirengera ibidukikije ku buryo yahabwa no ku madolari yagenewe ibihugu bibikora bityo.

Abasomyi ba Taarifa bagomba kumenya ko 65% by’ubuso bwose bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo buriho amashyamba ni ukuvuga ubuso bungana na hegitari miliyoni 155.

Si ubwo buso gusa ahubwo hari n’igice kinini kigizwe n’imigezi inzuzi n’ibiyaga, ubuso bugari bucukurwaho amabuye y’agaciro  n’igice kindi kinini gikize ku bindi bintu kamere bitaboneka henshi ku isi.

Hari umuhanga mu by’amashyamba na nyiramugengeri iboneka mu bishanga bya DRC witwa Richard Kitenge wabwiye The East African ko umutungo w’ibyo byombi uramutse ucukuwe neza wajya winjiriza iki gihugu miliyari $200 ku mwaka!

Kitenge avuga kandi ko iki gihugu kiramutse kitaye ku nyamaswa ziba muri pariki zacyo cyajya kizivanamo andi madolari atari macye.

Minisitiri w’Intebe wa DRC witwa Judith Suminwa avuga ko igihugu cye kizakora uko gishoboye kigashyiraho politiki ziboneye, zizatuma abashoramari bo kubyaza umusaruro uriya mutungo kamere baboneka ariko nanone ntibawangize.

Nk’uko bimeze henshi muri Afurika, DRC nayo yugarijwe na barushimusi bayicira inyamaswa, isuri, inkangu, abangiza amashyamba n’ibindi bituma urusobe rw’ibinyabuzima bidasagamba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version