DRC: Mu Majyaruguru Ashyira Uburasirazuba Abaturage Bari Kwicana

Mu gihe bisa nk’aho nta handi abayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bahanze amaso uretse kuri  M23, mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’iki gihugu abaturage bari kumarana.

Ni abaturage bo mu gace ka Kwamouth, uyu ukaba ari umujyi muto uherereye ahitwa Maï-Ndombe.

Ubwicanyi hagati y’abatuye ibi bice bushingiye ku moko atajya imbizi ku bintu bitandukanye birimo ubutaka n’urwuri.

Bamwe iyo bishe abandi none, ejo abandi nabo barihorera, gutyo gutyo…

- Advertisement -

Ni ubwicanyi bwatumye abaturage benshi bava mu ngo zabo barahunga.

Hari abambutse uruzi rwa Kwa bajya gushaka ubuhungiro hakurya muri Teritwari ya Bolobo.

Muri Maï-Ndombe  abaturage bafitaniye inzigo kuko nta Cyumweru, ukwezi…bishira hatabayeho ubwicanyi bukozwe n’ubwoko bw’igice kimwe bwihorera ku byo bwakorewe mu gihe cyahise.

Mu ntangiriro za Nzeri, 2022 nibwo ubu bwicanyi bwadutse, bukomeza gufata indi ntera uko iminsi yahitaga indi igataha.

Mu gihe abo muri iki gice cya DRC bakomeje kwicana, ubuyobozi bw’i Kinshasa bwashyize imbaraga kubibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu, aho umutwe wa M23 ari wo ugarukwaho cyane.

Hari bamwe mu baturage bo muri Maï-Ndombe bamaze guhungira mu Ntara ya Kwilu iherereye mu bilometero 245  uturutse i Kwamouth.

Imibare ivuga ko muri DRC hari abaturage b’impunzi z’imbere mu gihugu bagera kuri 5,000,000 kandi abo bose bakeneye iby’ibanze ngo babeho.

Ubuyobozi bwa DRC busa n’aho bwabuze ibyo bufata n’ibyo bureka.

Mu Burasirazuba bw’iki gihugu hamaze imyaka 28 haba imitwe y’abarwanyi yabujije ubutegetsi bw’i Kinshasa amahwemo.

Muri iyo mitwe harimo na FDLR kandi iyi niyo yateje ibibazo ku isonga kubera ko ari wo wagiye yo usize ukoze Jenoside mu Rwanda.

Ibyo bitekerezo byo kwanga no kurimbura Abatutsi byarakomeje ndetse muri iki gihe[2022] raporo zitangwa n’ubuyobozi bukuru mu Muryango w’Abibumbye zivuga ko hari ubwicanyi cyangwa itotezwa bikorerwa Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Umujyanama w’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu byerekeye kwirinda no kurwanya Jenoside Madamu Alice Wairimu Nderitu yavuze ko ibyo aherutse kubona bibera mu bice bya DRC aherutse gusura, ari impuruza y’ubwicanyi buganisha kuri Jenoside.

Abicana ni abo mu bwoko bwa Suku, Mbala, Yansi, Songe, Luba, Kongo, Yaka na Teke.

Hari abibaza impamvu ubuyobozi bwa DRC buticara ngo bushakire ibyo bibazo umuti urambye aho kugira ngo bukomeze gushinja u Rwanda kuba inyuma y’ibibazo byabwo  byose.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version