Mahama: Impunzi Zamaganye Ubwicanyi Bukorerwa Abavuga Ikinyarwanda Muri DRC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Taliki 13, Ukuboza, 2022 impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe zakoze imyigaragambyo mu mahoro, zisaba amahanga guhaguruka akarwanya ubwicanyi n’urugomo bikorerwa Abatutsi baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Imyigaragambyo yazo ibaye nyuma y’indi y’impunzi zo mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe nayo yaraye ibaye nayo yamaganaga ibikorerwa Abatutsi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Impunzi z’i Mahama zagiye mu muhanda zifite ibyapa byanditsweho ko zirambwiwe kwitwa impunzi kandi zifite igihugu ariko icyo gihugu kikaba kibafata nk’abanzi bacyo.

Ibindi byapa byanditseho ko ‘bamaganye Jenoside iri gukorerwa Abatutsi’.

- Advertisement -

Icyapa kimwe banditseho bati: “ Turambiwe kubaho nkabadafite igihugu.”

Abandi bamaganye ubwicanyi bavuga ko buri gukorerwa bene wabo, bityo bagasaba Umuryango mpuzamahanga ko wagira icyo ukora ibibi bikorerwa abavuga Ikinyarwanda bari muri DRC bigahagarara kandi abahunze iki gihugu bagacyurwa.

Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter hamaze iminsi hagaragara amashusho y’abantu bavuga Ikinyarwanda bakubitwa abandi bakorerwa iyicarubozo bazizwa ko ari Abanyarwanda.

Iby’uko muri DRC hashobora kuba Jenoside kandi bimaze igihe gito bivuzweho na bamwe mu bayobozi bakuru muri UN harimo n’Umujyanama w’Umunyamabanga mukuru wayo witwa Alice Nderitu.

Umujyanama w’Umunyamabanga mukuru wayo witwa Alice Nderitu.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version