Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila wayoboye icyo gihugu imyaka 18 kubera ibyaha birimo no kugambanira igihugu bumushinja.

Abamushinja bavuga ko burya ari Umunyarwanda yayoboye DRC ari intasi y’u Rwanda.

Umushinjacyaha wa gisirikare yasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila avuga ko nta mpamvu n’imwe yo kumugabanyiriza igihano ahubwo ko akwiye guhita atabwa muri yombi.

Ibyaha aregwa birimo iby’intambara, gushyigikira imitwe y’iterabwoba n’ubugambanyi harimo gushinga AFC/M23.

Lt.Gén Likulia Bakumi Lucien-René ukuriye ubushinjacyaha yavuze ko ibyagendeweho bashinja Joseph Kabila harimo amagambo yavuzwe na Eric Nkuba, umwe mu bo hejuru muri AFC/M23 wafatiwe muri Tanzania ashyikirizwa Congo.

Andi ni aya Muhindo Nzangi, aya Kikaya Bin Karubi, raporo yakozwe na BCNUDH, ibyagaragajwe n’urwego rwa UN rushinzwe uburenganzira bwa muntu n’amagambo ya Joseph Kabila ubwe.

Bakumi yavuze ko asabira Kabila igihano cy’urupfu ku cyaha ashinjwa cyo gukora ibyaha by’intambara, kwica abantu ku bushake, icyaha cy’intambara cyo gufata abagore ku ngufu, icyaha cy’intambara cyo gushimuta abantu, icyaha cy’intambara cy’iyicarubozo n’icyaha cy’intambara ku bikorwa remezo birinzwe.

Lt.Gén Likulia Bakumi yavuze ko ku cyaha cy’icengezamatwara za politiki zangisha Leta (apologie), asabira Joseph Kabila igifungo cy’imyaka 20, ariko icyaha cy’ubugambanyi amusabira icy’urupfu, kugambana bigamije gukuraho Leta amusabira igifungo cy’imyaka 15, gushinga umutwe witwaje intwaro amusabira igihano cy’urupfu.

Ibijyanye no kwambura ubwenegihugu Joseph Kabila, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko ibyo bizafatwaho icyemezo na Guverinoma ya Congo.

Joseph Kabila araburana atari mu gihugu nyuma yo kwerekeza iy’ubuhungiro aho bivugwa ko ari muri Afurika y’Epfo.

Aheruka kugaragara muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo ahagenzurwa na AFC/M23, nubwo we yavuze ko ibyo arimo ntaho bihuriye n’uyu mutwe urwanya Leta ya Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version