DRC Ni Isoko Ry’u Rwanda Muri Byinshi

Imibare itangwa n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, itangaza ko mu cyumweru gishize, u Rwanda rwohereje muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo amagi, impu, inyama ndetse n’ibishyimbo bifite agaciro kabarirwa mu bihumbi magana by’amadolari y’Amerika($).

Guhera taliki 21 kugeza taliki 27, Mutarama, 2023, u Rwanda rwohereje hanze yarwo ibikomoka ku matungo( ni ukuvuga amagi, inyama n’impu) bifite agaciro k’ibihumbi $ 270,97.

Ibikomoka ku buhinzi ni ukuvuga ibinyampeke, intete n’ifu byo byari bifite agaciro ka $1,458,429.

Ibinyamafufu(Roots & tubers) byo byabariwe agaciro ka $ 118,949, mu gihe ibinyamisogwe(Pulses)byo bifite agaciro ka $324,054, ukongeraho ibindi biri mu bwoko bwitwa Oleaginous urugero ni nk’ubunyobwa byari bifite agaciro ka $1,726,402.

- Advertisement -

Ibindi bihingwa byo muri ubu bwoko byoherejwe hanze y’u Rwanda byabariwe agaciro ka $135,740.

NAEB itangaza ko igihugu cya mbere u Rwanda rwoherezamo biriya bihingwa ari Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Hakurikiraho Sudani y’Epfo na Vietnam.

Si ibi gusa u Rwanda rwoherereza DRC kuko n’imboga n’imbuto ndetse n’indabo byoherezwa yo.

Ikigo kitwa Rwanda Horticulture Brand kivuga ko mu Cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze yarwo imboga, imbuto n’indabo bingana na toni 428.

Byose hamwe bifite agaciro ka $ 900,060, ikilo kimwe ni $2.1.

Uretse DRC, ibindi bihugu byoherezwamo indabo, imbuto n’imboga ni u Bushinwa, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, u Buholandi n’u Budage.

Ku byerekeye ikawa, muri kiriya cyumweru u Rwanda rwohereje hanze ikawa ingana na toni 463.5, yose hamwe ifite agaciro ka $ 2,165,127.

Ikilo kimwe cyaguzwe ku $4.6.

Ibihugu byoherejwemo ikawa nyinshi ni Canada n’u Burusiya.

Icyayi kinshi u Rwanda rwacuruje hanze muri kiriya cyumweru cyoherejwe muri Iran, mu Misiri, muri Pakistan no mu Bwongereza.

Cyose hamwe cyanganaga na toni 489, kikaba cyarinjirije u Rwanda $1,288,822.

Ikilo kimwe cyagurwaga $2.6.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version