Dukurikire kuri

Mu mahanga

DRC: Tshisekedi Yahinduye Guverinoma

Published

on

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yahinduye abayigize.  Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde ashimirwa ko itsinda yashyizeho yaritoranyije neza kandi ko rizagira uruhare mu gutuma amahoro agaruka mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Kuri uyu wa  Kane taliki 24, Werurwe, 2023 nibwo abagize iriya Guverinoma batangajwe.

Umwe mu bayigize ni Depite Ntumba Tshiabola Bintu.

Ntumba Tshiabola Bintu

Avuga ko abagize Guverinoma nshya ari abantu bitezweho kuzagira uruhare rufatika mu guteza imbere igihugu no kuzatuma amahoro agaruka mu bice amaze imyaka myinshi atari mo.

Ishyaka riri ku butegetsi muri DRC ni iryitwa UDPS rya Perezida Tshisekedi.