Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwabujije abarobyi n’abasare basanzwe bakorera mu mazi y’ikiyaga cya Kivu hagati ya Goma na Bukavu kongera gusubira muri iki kiyaga.
Le Général-Major Peter Cirimwami uyobora iyi Ntara yavuze ko uyu mwanzuro ugamije kurinda abaturage be kubera ko M23 iri mu bice byose bikikije Umujyi wa Goma byegereye iki kiyaga.
Itangazo Cirimwami yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 22, Mutarama, 2025 rivuga ko abasare n’abarobyi bose bakoresha ubwato buto haba ku manywa cyangwa mu ijoro batemerewe kongera gusubira mu mazi ya kiriya kiyaga kugeza hasohotse andi mabwiriza.
Iryo tangazo riragira riti: “ Turamenyesha abantu bose batuye Intara ya Kivu ko kubera uburyo umutekano umeze nabi mu nkengero za Goma bitewe n’u Rwanda rufasha M23/AFC bakaba bugarije ikiyaga cya Kivu, abantu bose babujijwe gukoresha ubwato buto buca muri iki kiyaga haba ku manywa cyangwa mu ijoro. Ni icyemezo kireba Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru kikazubahirizwa kugeza hasohotse andi mabwiriza”.

Ubuyobozi bw’iyi Ntara bwategetse Polisi n’ingabo kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa uko ari kandi bwibutsa abantu bose bazayarengaho ko amategeko azabakurikirana.