DRC: Ubwato bwarohamye buhitana abantu 30

Bamwe mu bakora muri Sosiyete Sivile muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bavuga ko mu ijoro ryakeye hari ubwato bwarohamye burimo abantu benshi abagera kuri 30 barapfa. Ni abaturage bavaga mu Uganda batashye muri DRC barohama mu kiyaga cyitwa Albert.

Umukozi wa Sosiyete Sivili ukorera ahitwa Wangongo muri Ituri witwa Vital Adubanga  avuga ko bariya baturage bavaga muri Uganda batashye muri DRC bahunga gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yakajijwe muri Uganda.

Umuyaga mwinshi niwo wateye umuhengeri watumye buriya bwato burohama.

Adubanga avuga ko kugeza ubu hari abantu 33 bapfuye, abandi bakaba bagishakishwa ngo harebwe ko bakiri bazima

- Advertisement -

Yagize ati: “ Umuyaga mwinshi niwo wabaye intandaro y’iriya mpanuka yabereye hafi y’ahitwa Kolokoto.”

Bivugwa ko hari abaturage benshi ba DRC baheze muri Uganda nyuma y’uko kiriya gihugu gifashe ingamba zo gukumira ubwandu bwa COVID-19.

Muri bo hari abitwikira ijoro bagakoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo bagaruke iwabo, bamwe bakabisigamo ubuzima.

Ikiyaga cya Albert kigabanya Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Ni kimwe mu biyaga bigize uruhererekane rw’ibindi biyaga biri mu kiswe East African Rift Valley.

Gifite uburebure bwa kilometero 160 n’ubugari bwa kilometero 30.

Ubujyakuzimu bwacyo bungana na kilometero 56, kikaba ku butumburuke bwa kilometero 619 uvuye ku Nyanja.

Iki kiyaga muri Uganda bakita Rwicanzige n’aho muri DRC bakaba hari abakita Mobutu Sese Seko.

Ni ikiyaga cya karindwi kinini muri Afurika kikaba icya kabiri muri Uganda nyuma y’ikiyaga cya Victoria.

Ikiyaga cya Albert kigabanya Uganda na DRC

Ivomo: AP

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version