DRC: Umunyamakuru Stanis Bujakera Wa Jeune Afrique Yafunzwe

Stanis Bujakera Tshiamala usanzwe ukorera Jeune Afrique i  Kinshasa amaze iminsi ibiri  afunzwe.

Yatawe muri yombi ku wa gatanu ubwo yari ku kibuga cy’indege cya N’Djili yitegura kujya i Lubumbashi mu kazi.

Abamufashe bahise bamwambura telefoni ye na mudasobwa yakoreshaga mu kazi.

Ubwanditsi bukuru bwa Jeune Afrique buvuga ko Stanislas Bujakera yitabye Polisi imuhata ibibazo ku byerekeye ibyo ashobora kuba azi ku rupfu rwa Depite Chérubin Okende.

- Advertisement -

Polisi ivuga ko hari ibyo yamutangajeho bitari byo, kandi imusaba kureka gukomeza urusaku kuri iriya dosiye.

Jeune Afrique ivuga ko kuba Stanislas ari kubazwa ku nkuru yanditswe na Jeune Afrique kandi itagaragaraho ko ari we wayanditse kuko nta mazina ye ayigaragaraho, ari ibintu bidakwiye.

Ku rundi ruhande, bivugwa ko inkuru ya Jeune Afrique kuri iriya ngingo ishingiye kuri raporo yari yasohowe n’Urwego rw’iperereza muri DRC rwitwa Agence nationale de renseignements (ANR), kandi ngo n’ibindi binyamakuru niho byakuye ibyo byanditse kuri dosiye Chérubin.

Ubwo Bujakela yafatwaga, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yahise imenyesha ubwanditsi bwa Jeune Afrique ifatwa rye, bumenyesha ko ibyo umukozi wabo yakoze bidahuye n’ubunyamwuga bityo ko hari ibyo ari gukurikiranwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version