Rwanda: Ubuzima Bukomeje Guhenda

Ibiciro ku isoko muri rusange byarazamutse

Ubuzima bw’abatuye Imijyi y’u Rwanda muri rusange n’abo mu cyaro bukomeje kugorana. Impamvu ni nyinshi ariko ikomeye kurushaho ni izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Nk’ubu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi y’u Rwanda ku masoko yaho byiyongereyeho 12,3% muri Kanama 2023.

Iri zamuka ringana  0,9% ubona ko riri hasi ugereranyije n’ukwezi kwari kwabanje [Nyakanga] kuko ho byari kuri byiyongereyeho 11,9%.

Uko bimeze kose, ibiciro biracyatuma imibereho y’abanyamujyi igorana!

- Advertisement -

Muri Kanama 2023, ibiciro byariyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 24,6%, iby’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 12,2% naho ibiciro by’ubwikorezi byiyongereyeho 7%.

Iyo ugereranyije Kanama 2023 na Nyakanga 2023, usanga muri rusange ibiciro byariyongereyeho 0,9%.

Ibi bikaba byaratewe ahanini  n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 1,8% naho ibijyanye n’ubwikorezi bikiyongeraho 2,5%.

Ikindi ni uko  iyo ugereranyije Kanama 2023 na Kanama 2022( ni ukuvuga mu gihe cy’umwaka ugereranyije ukwezi ku kundi) usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 8,4%.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kigaragaza ko hari hashize amezi make imibare igaragaza ko hari agahenge mu izamuka ry’ibiciro kuko muri Mutarama byari byazamutse ku kigero cya 20,7%, bigeze muri Gashyantare bigera kuri 20,8%.

Muri Werurwe, 2023 byatangiye kumanuka kuko byageze kuri 19,3%, bigeze muri Mata birongera bisubira hasi ugereranyije n’ukwezi kwabanje biba 17,8%.

Muri Gicurasi uwo mwaka  byageze kuri 14,1%, muri Kamena biba 13,7% mu gihe muri Nyakanga byabaye 11,9%.

Banki Nkuru y’Igihugu iherutse kuzamura inyungu fatizo yayo iyivana kuri 7% yari iriho mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, iyishyira kuri 7,5% mu guhangana n’izamuka ry’umuvuduko ku masoko.

Mu gusobanura impamvu z’ibi, Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yabwiye itangazamakuru ati “Twiteze ko hazabaho igabanuka ry’izamuka ry’umuvuduko w’ibiciro ku masoko ku buryo twasubira ku kigereranyo cyacu kiri hagati ya 2 na 8 ku ijana mu 2024. Rero niba nta kintu na kimwe gihindutse, mu buryo butunguranye, ntabwo tubona ko mu gihe kiri imbere hazabamo ukuzamuka.”

Aha ariko ni ngombwa kuzirikana ko impamvu z’izamuka ry’ibiciro ku isoko ari nyinshi kandi hari ubwo igihugu kiba kidafite uburyo cyazikumira.

Ibi abahanga mu by’ubukungu babyumva vuba.

Igereranya rya BNR rivuga ko mbere y’uko umwaka wa 2023 urangira, yiteze ko ibiciro ku masoko bizagabanuka bikagera nibura munsi ya 8% mu gihe umwaka utaha uzasiga biri hafi kuri 5%.

Igiteye inkeke Abanyarwanda benshi ni uko  ibiciro by’ibiribwa ari byo biza ku mwanya wa mbere mu kwiyongera.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, ku masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali  ubwoko bumwe bw’ibirayi bigeze ku Frw 1500.

Ibya Kinigi bigura hagati ya Frw 700  na Frw 800, iki kikaba ari ikibazo kubera ko mu mezi nk’atatu ashize byaguraga Frw  550 byakabya ntibirenze Frw 600 ku kilo.

Umufuka w’ibilo 25 by’umuceri w’umu-Tanzania nimero ya mbere muri Nzeri, 2023 uri kugura Frw 38 ,000  n’aho uwa nimero ya kabiri ukagura Frw 35,000.

Iyi mibare yerekana ko ikilo kimwe kigura hagati ya Frw 1520 na Frw 1400 bitewe n’ubwoko bw’umuceri twavuze haruguru.

Ikilo cy’umuceri wa Pakistan kiri kugura Frw 1400 kivuye ku  Frw 1200 mu mezi atatu ashize, ikilo cy’Umuhinde kikagura Frw 1200 (igiciro wahozeho) mu gihe umuceri wo muri Thailand wo uri kugura Frw 1500 uvuye ku Frw 1300 waguraga muri Kamena.

Minisiteri y’ubucuruzi iherutse gutangaza ko Kawunga nimero ya mbere itagomba kurenza Frw 800, ariko ubu iri kugura Frw 1200 ivuye ku Frw 1000 mu gihe garama 500 z’amakaroni manini ziri kugura Frw 1000, garama 450 zikagura Frw 900 naho garama 250 z’amakaloni mato zikagura Frw 500.

Kuri ubu amavuta yo kurya akozwe mu gihwagari angana na litiro eshanu agura Frw 16,000 avuye ku Frw 18,000 mu gihe cy’amezi atatu ashize; amavuta yitwa zahabu angana atyo yo ari kugura Frw  10,000 avuye ku Frw 13,000.

Abahanga bavuga ko zimwe mu mpamvu zatumye ibiribwa bihenda ari izikomoka ku kibazo cy’imihindagurikire y’ibihe kuko  imvura yaguye kare igahagarara mbere y’igihe bituma imyaka ipfa, umusaruro ntuboneke uko wari witezwe.

Aho ikibazo cyakomereye ni uko imvura yabuze mu gihe cy’ibihembye nka bitatu by’ihinga byikurikiranya.

Perezida Kagame avuga ko Leta iri gukora byose ngo ibiciro bigabanuke…

Hashize amezi atandatu Perezida Kagame abwiye itangazamakuru ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukora uko ishoboye ngo izamure imishahara y’abakozi mu rwego rwo kubafasha guhangana n’ibiciro ku isoko.

Yabitangarije mu kiganiro cyari kitabiriwe n’abanyamakuru bakabakaba ijana.

Kagame yabwiye abanyamakuru ko n’ubwo hari ibyo u Rwanda rudafiteho ubushobozi ngo bikemuke kuko atari rwo bikomokaho, Guverinoma yarwo ngo ntiyifashe mapfubyi ngo ibirebere.

Yavuze ko hari ikipe irebana n’iby’ubukungu bw’u Rwanda ‘yagiye ishyiraho uburyo’ bwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro.

Perezida Kagame avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ikora uko ishoboye ngo ibiciro ku isoko bigabanuke.

Yatanze urugero rwa za subsidies( nkunganire) Leta ushyira mu bintu runaka hagamijwe korohereza umuguzi mu biciro ku bintu runaka by’ingenzi kurusha ibindi.

Perezida Kagame yavuze kandi ko na Banki Nkuru y’u Rwanda ikora uko bishoboka kose ngo ifaranga ridakomeza guta agaciro.

Yaboneyeho kubwira abaturage ko igabanuka ry’ibiciro ku isoko atari ikintu gihita kiba, ahubwo bisaba igihe runaka kugira ngo ibintu bijye mu murongo unogeye umuguzi n’umugurisha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version