Fiston Wilondja wari umunyamakuru w’imyaka 30 irengaho gato yiciwe i Bukavu, agace kagenzurwa na AFC/M23.
Ikinyamakuru cyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kitwa Le Potentiel cyatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Tariki 05, Kanama, 2025 ari bwo abantu basanze umurambo we uryamye hasi, yavuye amaraso menshi kandi aziritse ikiziriko mu ijoso.
Fiston Wilondja Mazambi yari umunyamakuru ukoresha ibyuma bifata amashusho bita cameras, urupfu rwe rukaba rwatumye abakora mu muryango uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru witwa Journaliste en danger (JED) bandikira ubuyobozi bwa AFC/M23 babusaba ibisobanuro.
Radio Okapi, ishingiye ku makuru yahawe n’abantu, yanditse ko uwo musore yashimuswe kuwa Mbere ahagana saa kumi n’ebyiri zumugoroba ubwo abantu basangaga ahitwa « Place Mulamba chez Mangaza », mu gace kitwa Nguba hafi y’iwe.
Abamushimuse bamwurije imodoka ya gisirikare shishi itabona nyuma abantu baza kumusanga ahantu avirirrana, bamujyana mu bitaro byitwa l’Hôpital général de Bukavu ariko kubera gukomereka cyane aza kuhagwa.
Mu gihe abanditse aya makuru bavuga ko AFC/M23 isa nitarahaye agaciro iby’urupfu rwe, uruhande rwayo ntacyo rurabivugaho.
Guverinoma y’i Kinshasa yo yabyamaganye, ivuga ko kuba bibera k’ubutaka bwafashwe n’abayirwanya bigaragaza ko badashoboye kurinda umutekano wabo bayobora.