Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Umunyamakuru Yiciwe i Bukavu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

DRC: Umunyamakuru Yiciwe i Bukavu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 August 2025 1:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Yari akiri muto.
SHARE

Fiston Wilondja wari umunyamakuru w’imyaka 30 irengaho gato yiciwe i Bukavu, agace kagenzurwa na AFC/M23.

Ikinyamakuru cyo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kitwa Le Potentiel cyatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Tariki 05, Kanama, 2025 ari bwo abantu basanze umurambo we uryamye hasi, yavuye amaraso menshi kandi aziritse ikiziriko mu ijoso.

Fiston Wilondja Mazambi yari umunyamakuru ukoresha ibyuma bifata amashusho bita cameras, urupfu rwe rukaba rwatumye abakora mu muryango uharanira uburenganzira bw’abanyamakuru witwa Journaliste en danger (JED) bandikira ubuyobozi bwa AFC/M23 babusaba ibisobanuro.

Radio Okapi, ishingiye ku makuru yahawe n’abantu, yanditse ko uwo musore yashimuswe kuwa Mbere ahagana saa kumi n’ebyiri zumugoroba ubwo abantu basangaga ahitwa « Place Mulamba chez Mangaza », mu gace kitwa Nguba hafi y’iwe.

Abamushimuse bamwurije imodoka ya gisirikare shishi itabona nyuma abantu baza kumusanga ahantu avirirrana, bamujyana mu bitaro byitwa l’Hôpital général de Bukavu ariko kubera gukomereka cyane aza kuhagwa.

Mu gihe abanditse aya makuru bavuga ko AFC/M23 isa nitarahaye agaciro iby’urupfu rwe, uruhande rwayo ntacyo rurabivugaho.

Guverinoma y’i Kinshasa yo yabyamaganye, ivuga ko kuba bibera k’ubutaka bwafashwe n’abayirwanya bigaragaza ko badashoboye kurinda umutekano wabo bayobora.

TAGGED:CongoUmunyamakuruUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Buri Karere Kagiye Kugira Ishuri Rya TVET Ryihagazeho
Next Article Burundi: Umugore Yagizwe Minisitiri W’Ingabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bakaza Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu mahanga

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu mahangaUbumenyi N'Ubuhanga

Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?