Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: DRC: Umupolisi Warashe Abashinwa Babiri Yakatiwe Urwo Gupfa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umupolisi Warashe Abashinwa Babiri Yakatiwe Urwo Gupfa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2025 10:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abapolisi ba DRC( Ifoto@Radio Okapi)
SHARE

Urukiko rwa gisirikare rwa Mwene-Ditu ahitwa Lomami rwakatiye urwo gupfa umupolisi witwa Mutombo Kanyemesha bahimba  Méchant-Méchant nyuma yo kumuhamya kwica Abashinwa babiri no kurasa uwa gatatu akamuhusha.

Uyu mupolisi aherutse kurasa kandi yica Abashinwa babiri bakoraga umuhanda wa mbere bivugwa ko uzaba ari muremure muri DRC bise Route nationale numéro 1 (RN1) ndetse n’undi muhanda wa Centrale n’uwa Mobutu uri i Mwene-Ditu.

Umupolisi warashe bariya Bashinwa yari asanzwe ashinzwe kubarindira umutekano mu kazi bakoraga ko kubaka umuhanda.

Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Gatanu tariki 10, Mutarama, 2024 rwanzuye ko uwo mupolisi ahamwe n’icyaha cyo kwica yabigambiriye rumukatira igihano cy’urupfu.

Urubanza rwe rwabereye mu ruhame ku biro by’Umujyi wa Mwene-Ditu.

Uriya mupolisi kandi yahaniwe ko yarashe undi Mushinwa akamuhusha.

Ku rundi ruhande, uriya mupolisi yiyemereye ko yabarashe, asaba imbabazi yemeza ko yabarashe mu rwego rwo kwihorera.

Yavuze ko yabarashe kubera ko bamuciriye mu maso ubwo yabakaga agahimbazamusyi ndetse abasaba uruhushya rwo kuzajya mu biruhuko bya Noheli n’Ubunani bararumwima.

Nyuma yo guhamwa n’icyaha bahise bamujyana muri gereza ya Mbuji-Mayi.

Umupolisi Mutombo Kanyemesha yarashe abo Bashinwa tariki 01, Mutarama, 2025, ku Bunani.

Yahise ajya kwihisha aza gufatwa tariki 09, Mutarama, 2025 aho yari yagiye kwihisha hitwa Mipinga muri Komini Mwene-Ditu.

TAGGED:AbapolisiCongoDRCfeaturedRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapadiri Babiri Batabarutse
Next Article Rutsiro: Aravugwaho Kwiyahura Kubera Amafaranga Y’Ikibina
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?