DRC: Umuyobozi Mukuru Mu Butasi Akurikiranyweho Gukorana Na M23

Uyobora ubutasi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ANR, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’anadi babiri bamwungirije ndetse n’Umuvugizi wa Guverineri w’iyi Ntara ku rwego rwa gisivili bamaze iminsi ine bafungiwe gukorana na M23.

Radio Okapi yatangaje ko batawe muri yombi  taliki 13, Gashyantare, 2024.

Bose bafatiwe mu mujyi wa Goma uwo munsi barara boherejwe i Kinshasa.

Urwego rw’ubutasi rwa DRC rwitwa Agence Nationale de Rénseignement( ANR)  rusobanura ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko aba bantu bavuganaga n’abo mu mutwe wa M23.

Umuvugizi wa Guverineri wari uherutse guhabwa izi nshingano mu byumweru bike bishize, yigeze kuba Umuvugizi w’ishyaka rya Corneille Nangaa washinje ihuriro AFC ririmo imitwe nka M23, aza kurivamo.

Hari gato mbere y’amatora ya Perezida wa RDC yabaye mu Ukuboza 2023.

Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lieutenant Colonel Guillaume Ndjike Kaiko, yemeje amakuru y’ifungwa ry’abo bantu, ariko yirinda kugira byinshi abitangazaho ahubwo avuga ko andi makuru yatangwa n’urwego rw’ubutabera rufite iyi dosiye.

Hagati aho intambara hagati ya M23 n’abo bahanganye irakomeje kandi iri mu bilometero bike ngo umuntu agere i Goma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version