Jeannette Kagame Yatangije Iserukiramuco Mpuzamahanga Kigali Triennial 2024

Madamu Jeannette Kagame yaraye yitabiriye ibirori bifungura iserukiramuco mpuzamahanga ribereye bwa mbere mu Rwanda ryiswe KigaliTriennial2024.

Rizamara iminsi icyenda rikazahuriramo abahanzi barenga 200 bavuye mu bihugu 25.

Ryatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 16, Gashyantare, 2024 rikazarangira taliki 25 uko kwezi.

Abitabiriye iri serukiramuco baje baturuka mu bihugu 25 hirya no hino ku isi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusingiyumva ubwo yarifunguraga iyi nama yashimiye ibihugu byiryitabiriye, avuga ko guhura nk’uko ari ingenzi mu kwimakaza umubano no kuba bamwe bakwigira kubyo abandi bafite mu muco wabo.

- Advertisement -

Abaryitabiriye ni abahanzi mu nzego zitandukanye barimo abaririmbyi, abakora imideli, abanyarwenya n’abandi batandukanye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version